U Rwanda rwongeye gushyikiriza umusirikare wa Kongo ishami rya ICGLR

Umusirikare wa Kongo usanzwe ukorera muri Region ya 8 muri Kivu y’Amajyaruguru wafatiwe ku butaka bw’u Rwanda mu karere ka Rubavu kuri uyu wa 06/06/2014yashyikirijwe ishami ry’itsinda ry’ingabo za ICGLR rishinzwe kugenzura imipaka ya Kongo ryitwa Extended Joint Verification Mechanism (EJVM).

Cpl Bosongo Boyoma yafashwe taliki 23/05/2014 ku masaha y’umugoroba yasinze yayobewe inzira ajyamo ariko aganira n’itangazamakuru yavuze ko yayombye amayira ubwo yarimo ashyira umugore we imyenda usanzwe utuye mu gace kitwa Birere mu mujyi wa Goma.

Avugana n’itangazamakuru, Cpl Bosongo yatangaje ko yakiriwe neza mu Rwanda agashima ingabo z’u Rwanda zizi kubahiriza uburenganzira bwa muntu kuko yafashwe neza birenze uko asanzwe afatwa mu gihugu cyabo kuko yaryaga gatatu ku munsi kandi iwabo bidasanzwe.

Cpl Bosongo Boyoma wo mu ngabo za Congo yafatiwe mu Rwanda.
Cpl Bosongo Boyoma wo mu ngabo za Congo yafatiwe mu Rwanda.

Col Jacques Assambo umwe mu bagize itsinda rya EJVM wo mu gihugu cya Kongo Brazzaville yavuze ko imikoranire y’ingabo z’u Rwanda n’ishami rya ICGLR ihagaze neza, agashimira uburyo ingabo z’u Rwanda zitanga amakuru ndetse zigakorana neza n’iri tsinda.

Ku birebana n’ikibazo cy’ingabo za Kongo zifatirwa mu Rwanda, Assambo avuga ko bikwiye ko ingabo za Kongo zigomba gutozwa kugira imyitwarire myiza no kumenya imipaka y’igihugu cyabo kugira ngo barekere aho gukomeza kwinjira mu gihugu cy’abandi bitwaje ko batazi imbibi kuko umusirikare mu byo yigishwa harimo kurinda ubusugire bw’igihugu agomba kuba azi aho kigarukiye.

Bosongo wafatiwe mu Rwanda avuka ahitwa Kisangani akaba ari mu ngabo zaje gukorera muri Kivu y’Amajyaruguru nyuma yo gutsindwa kwa M23 akaba yiyongera ku basirikare barenga 14 bamaze gufatirwa mu Rwanda bavuga ko bayobye cyangwa bayobewe aho umupaka w igihugu cyabo igarukira bose bakaba barasubijwe mu Rwanda.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko ibyo bizarangira ryari? buri gihe u Rwanda rufata umusirikare wa congo rukamusubiza ahasigaye bajye babafunga kuko banza baba batazanwe namahoro. gusa ingabo zi Rwanda nemera ko zidasinzira zidushakira umutekano

Kamana yanditse ku itariki ya: 7-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka