U Rwanda rwizihije umunsi w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza

Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, u Rwanda rwizihije umunsi ngarukamwaka w’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, uzwi nka ‘Commonwealth Day 2022’.

Ni umunsi wizihizwa buri mwaka, ukizihirizwa mu bihugu byo hirya no hino ku migabane itandukanye yo ku isi birimo n’u Rwanda, byose bikaba bihuriye mu muryango wa Commonwealth, uyoborwa n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.

Kwizihiza uyu munsi byaranzwe n’ibiganiro byateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko, byibanze ku nama y’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu bihugu bigize umuryango wa Commonwealth, hanareberwa hamwe aho imyiteguro y’inama izwi nka CHOGM izabera i Kigali muri uyu mwaka igeze. Biteganyijwe ko iyo nama imaze gusubikwa inshuro ebyiri, kuri iyi nshuro noneho izabera I Kigali mu cyumweru kizatangira tariki 20 Kamena 2022.

Kuri uyu wa Mbere kandi kuri Kigali Convention Centre hazamuwe ibendera rya Commonwealth, ku mugoroba hakaza kubera Inama n’ibirori byateguwe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi.

Afurika ifite umubare munini w’ibihugu mu muryango wa Commonwealth (ibihugu 19), igakurikirwa na Amerika na Karayibe (ibihugu 13).

Mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ibihugu biri mu muryango wa Commonwealth ni u Rwanda, Uganda, Tanzania na Kenya.

Uyu muryango watangiye uhuza ibihugu byakoronizwaga n’u Bwongereza ku migabane yose, gusa nyuma hagenda hinjiramo n’ibindi bivuga ururimi rw’Icyongereza.

Uyu muryango wa Commonwealth washinzwe mu 1949, ufatwa nk’umwe mu miryango ihuza ibihugu bikomeye ku isi. U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka wa 2009.

Inama u Rwanda ruzakira ni na yo nama ya kabiri ibereye ku mugabane wa Afurika, nyuma ya Uganda yayakiriye muri 2007.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka