U Rwanda rwizihije isabukuru y’imyaka 52 y’Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa

Kuri iki Cyumweru tariki 20 Werurwe 2022, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 52 y’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), runashima intambwe nziza umaze gutera mu guhaza ibyifuzo by’urubyiruko, kuko ari rwo ejo hazaza hawo.

Mu butumwa bwe kuri uyu munsi, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuzeko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ibikorwa by’uyu muryango.

Yagize ati “Kuri uyu munsi ubwo twizihiza ururimi rw’Igifaransa n’Umuryango wa Francophonie, nongeye gushimangira ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ibikorwa bya OIF, hamwe n’icyerekezo gishya gishyira ku mutima ibibazo by’urubyiruko ku hazaza h’umuryango.”

Umunsi Mpuzamahanga wa Francophonie wizihizwa tariki 20 Werurwe buri mwaka.

Ku ya 3 Werurwe mu 1970, i Niamey muri Niger nibwo hashyizwe umukono ku masezerano yo gushinga ikigo cyitwaga “Agence de Coopération Culturelle et Technique” cyaje guhinduka “Organisation de la Francophonie”.

Umunsi w’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa wizihizwa mu bihugu 77 biwugize. Ururimi rw’Igifaransa rukaba ruvugwa n’abagera kuri miliyoni 220 ku isi yose, ndetse rukaba rwemewe mu buryo bw’amategeko mu bihugu 29.

Uyu mwaka, uyu munsi urizihizwa ku nsanganyamatsiko yiswe “La Francophonie de l‘avenir”, mu rwego rwo gushimangira inkunga OIF ifasha urubyiruko n’ibyifuzo byarwo, cyane cyane mu bijyanye no kwihangira imirimo, iterambere ry’ikoranabuhanga ndetse n’iterambere rirambye, byose hagamijwe guteza imbere umuco wo guhanga udushya, kuzamura impano z’abakiri bato.

Minisitiri Biruta yavuzeko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ibikorwa bya OIF
Minisitiri Biruta yavuzeko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ibikorwa bya OIF

Kuri iyi tariki ya 20 Werurwe 2022, uyu munsi urizihirizwa ku mugaragaro i Dubai, mu rwego rwo gutangiza gahunda ya OIF mu imurika mpuzamahanga rya 2020 ryatangiye mu Kwakira 2021. Ni umuhango uza kubera imbere y’Umunyamabanga mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka