"U Rwanda rwiyemeje guharanira amahoro" - Minisitiri Mushikiwabo
U Rwanda rwiyemeje gushyira mu bikorwa byose byabungabunga amahoro no kuyagarura aho Atari, nk’uko byemejzwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa yahuzaga abayobozi b’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, kuri uyu wa Gatanu tariki 01/06/2012.
Minisitiri Mushikiwabo aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, yatangarije abasoje ayo mahugurwa ko u Rwanda ruha agaciro amahoro, ruharanira icyatuma habaho amahoro arambye, no kuyagarura aho yabuze.
Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Zachary Muburi Muita, yasabye abahuguwe kumva neza imbogamizi zo kurinda amahoro kugira ngo bashobore kujya bitwaran neza.

U Rwanda nirwo rwatoranyijwe kwakira iyi nama yateranye ku rwego rw’isi, ari nayo ya mbere rwakiriye, yari ihuje aba bayobozi bahuguwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri biga uburyo bwo kubungabunga no kwitwara neza kubo bashinzwe kurindira umutekano.
Impamvu yatumye u Rwanda rutoranywa kwacyira aya mahugurwa, ni uko ruza mu bihug ubitnadatu bya mbere ku isi byitwara neza mu kubungabunga amahoro ku isi.
Abagera kuri 45 nibo bitabiriye aya mahugurwa yateguwe n’Ikigo cya Gisilikare giharanira Amahoro cy’I Gako, ku nkuga ya Guverinoma ya Autralia.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uburyo bwo guharanira amahoro