U Rwanda rwiteze ku nama ya AU kurandura imbogamizi ku mihahiranire
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta, Louise Mushikiwabo, yavuze ko u Rwanda rwiteze ubufatanye n’ubuhahirane bw’Abanyafurika, bazateranira i Kigali mu kwezi gutaha.
U Rwanda rurimo gusoza imyiteguro y’Inteko rusange y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe(AU), igomba guteranira i Kigali guhera tariki 10-17 Nyakanga 2016, ikaba izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zose zigize umugabane w’Afurika.

Mme Louise Mushikiwabo yatangarije abanyamakuru bimwe mu biri ku murongo w’ibizaganirwaho, birimo korohereza abatuye umugabane w’Afurika kugenderana no guhahirana; uburenganzira bw’umugore, amatora y’abayobozi bashya b’uyu muryango wa AU, ndetse n’uburyo Afurika ubwayo yakwishakamo ibigomba kuyiteza imbere.
Yagize ati "Tuzaganira ku buryo buri gihugu cyakorohereza abaturage b’ikindi gihugu cy’Afurika kukigenderera haba mu itangwa rya pasiporo na ’visa’; turimo gushaka kwihutisha urujya n’uruza rw’abantu, ibintu na serivisi."
Bimwe mu bihugu by’Afurika bigera kuri 13 ngo byamaze gutera intambwe ikomeye yo gutanga uburenganzira bwo kugendwa mu buryo bworoshye, birimo Namibia na Ghana.
Ministiri Mushikiwabo akaba avuga ko u Rwanda na rwo rwiteze kubiganiraho n’abazitabira inama ya AU.
Ku kibazo cy’imyiteguro y’iyi nama, Umuvugizi wa Leta aremeza ko izaba yarangiye mu cyumweru cya mbere cya Nyakanga; harimo gushyira ibyangombwa byose bikenewe mu nyubako ya ’Convention Center’ na Hotel Marriot.
Yagize ati "U Rwanda kandi nka kimwe mu ’bihugu ntangarugero ku isi’ mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore, twiteguye kwakira ibitekerezo byateza imbere umugore bizatangwa muri iyi nama."
Abanyacyubahiro bakomeye bagera ku bihumbi bine, barimo abakuru b’ibihugu by’Afurika, ni bo bategerejwe mu nama ya 27 y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nabonye Kigali Convention Center ari nziza ariko bashyiremo ingufu mu Kubaka nabonye bitararangira