U Rwanda rwiteguye kumurikira Isi imishinga minini y’ibikorwa remezo rwagezeho

Mu Rwanda hakomeje imyiteguro y’Inama Mpuzamahanga y’aba Injeniyeri yateguwe n’urugaga rw’aba Injeniyeri mu Rwanda (The Institution of Engineers Rwanda - IER) ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) hamwe n’Ihuriro ry’Ingaga z’aba Injeniyeri ku Isi (World Federation of Engineering Organizations - WFEO).

Abarimo gutegura iyi nama basobanuye ibyitezwe mu nama n'aho imyiteguro igeze
Abarimo gutegura iyi nama basobanuye ibyitezwe mu nama n’aho imyiteguro igeze

Inama Mpuzamahanga y’aba Enjeniyeri ku Isi (Global Engineering Conference – GECO 2024) izabera mu Rwanda muri Kigali Convention Centre mu gihe cy’iminsi ine, kuva tariki 15 – 18 Ukwakira 2024. Izahuzwa n’Inama ngarukamwaka ya Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’imiryango y’Abenjeniyeri ku Isi.

Ifite isanganyamatsiko igira iti “Guhanga udushya mu buhanga bw’imyuga hagamijwe iterambere rirambye ry’ejo hazaza (Engineering Innovations for a Sustainable Future).”

Ni ubwa mbere iyi nama izaba ibereye mu Rwanda ndetse no muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Injeniyeri Gentil Kangaho, Perezida w’Urugaga rw’aba Injeniyeri mu Rwanda, avuga ko urwo rugaga rwari rwasabye kwakira iyi nama mu mwaka wa 2020 ariko ntiyabasha kuba kubera icyorezo cya COVID-19, rwemererwa kuyakira muri uyu mwaka wa 2024, akavuga ko biteguye neza kwakira abantu b’ingeri zitandukanye bazayitabira baturutse hirya no hino ku Isi.

Eng. Gentil Kangaho, Perezida w'Urugaga rw'aba Injeniyeri mu Rwanda
Eng. Gentil Kangaho, Perezida w’Urugaga rw’aba Injeniyeri mu Rwanda

Umuyobozi Nshingwabikorwa (CEO) w’Urugaga rw’aba Injeniyeri mu Rwanda, Steven Sabiti, yasobanuye ko abazitabira iyi nama bazaganira ku ruhare rw’aba Injeniyeri mu iterambere rirambye mu byiciro bitandukanye.

Yagize ati “Ni inama izareba ku byerekeranye n’uburezi bwatangwa ku buryo abigishwa biga uburyo barinda ibidukikije n’abantu muri rusange. Bazareba ibijyanye n’imitunganyirize y’amazi, isuku n’isukura, ibijyanye no kwihaza mu ngufu z’amashanyarazi kandi ahendutse agera kuri buri wese, ibijyanye no guhanga udushya mu nganda, n’ibindi.”

Abateguye iyi nama bavuga ko yatumiwemo abahanga muri ibyo byiciro byose, bakazaganiriza abitabiriye inama, babasangize ubushakashatsi bakoze, cyangwa se udushya bahanze.

Hazabaho kandi n’ibiganiro nyunguranabitekerezo bizajya bihuriramo abantu bafite ubumenyi mu bintu bitandukanye ariko bwuzuzanya mu kubaka umwuga w’aba Injeniyeri.

Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abantu basaga 800

Usibye ubunararibonye bazasangira binyuze mu biganiro, hazabaho no gusura imishinga y’ibikorwa remezo bimwe na bimwe biboneka mu Rwanda abantu bakwigiraho bareba uko bikorwa n’icyo bizakemura, nk’uko Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’aba Injeniyeri mu Rwanda, Steven Sabiti, yakomeje abisobanura. Ngo ni n’umwanya mwiza kandi wo kuzana abanyamahanga bagasura u Rwanda, bakanahakorera inama mpuzamahanga, nka kimwe mu byo u Rwanda rwiyemeje kwitaho.

Ati “Iyi nama twayiteguye mu rwego rwo kugira n’uruhare mu guteza imbere ingamba Igihugu cyiyemeje zo kuba ahantu habereye kwakira inama mpuzamahanga. Twaratekereje tuti twebwe nk’abantu bo mu rwego rw’ubwubatsi, nta kuntu twagira uruhare mu kuzana inama zihuza abanyamahanga benshi mu Rwanda?”

Dr. Jack Ngarambe, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imijyi, gutuza abaturage n'imiturire muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo (MININFRA)
Dr. Jack Ngarambe, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imijyi, gutuza abaturage n’imiturire muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA)

Dr. Jack Ngarambe, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imijyi, gutuza abaturage n’imiturire muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), na we yagarutse ku kamaro k’iyi nama, ati “Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, imwe muri Minisiteri zikoresha aba Injeniyeri benshi mu Gihugu, twishimiye iyi nama, tukaba twishimiye gufatanya n’urugaga rw’aba Injeniyeri bayiteguye.”

Dr. Jack Ngarambe asanga iyi nama ari ingirakamaro mu kubaka ubushobozi. Ni byo yasobanuye ati “Niba nta bushobozi buhagje turagira bwo kugira ngo aba Injeniyeri bacu babe bajya hirya no hino barebe uko ibintu bikorwa, cyangwa se banahanahane ibitekerezo, icyo urugaga rurimo kudufasha, ni ukuzana noneho ibyo bikorwa hano n’ibyo bitekerezo by’abo bahanga kugira ngo tubisangize abakozi bacu n’aba injeniyeri.”

“Ikindi nka Minisiteri ireberera iterambere ry’imijyi n’imyubakire, iyo nama turayishimiye kuko tuzayigiramo byinshi. Rero, Minisiteri ishyigikiye uru rugaga, kandi turashishikariza aba Injeniyeri bose bo mu Gihugu ko bazitabira iyi nama, kugira ngo babashe kubona ubwo bumenyi, bibafashe no mu kazi kabo ka buri munsi.”

Mu gihe aba injeniyeri bo mu Rwanda bateganya kugira ibyo bigira ku nzobere zo mu mahanga zizitabira iyo nama, abo ku ruhande rw’u Rwanda na bo ngo hari ibyo bishimira byagezweho bazasangiza abandi babigiraho, nka Stade Amahoro yuzuye vuba, ikibuga mpuzamahanga cy’indege kirimo cyubakwa mu Bugesera, n’umujyi ubwawo wa Kigali uburyo ufite isuku, kandi ukaba utoshye ugaragaramo ibiti bituma ubuzima bumera neza. Hari n’ibikorwa remezo birimo kubakwa ahitwa kuri Mpazi bigamije kuvana abaturage mu manegeka bakubakirwa inzu zo kubamo zidateje ikibazo ku buzima bwabo. Mu bindi aba Injeniyeri mu Rwanda basanga byamurikirwa amahanga, harimo nk’igishanga cya Nyandungu cyatunganyijwe ubu hakaba ari ahantu heza habereye ubukerarugendo.

Dr. Jack Ngarambe ati “Ibyo ni ibintu usanga abantu baba batubaza bati ese mubigenza mute, abaturage mubegera mute kugira ngo mubumvishe ko bagomba kugira uruhare muri bene iyo mishinga? Ni ibintu byiza cyane batubaza, kandi twumva twabereka na bo bakaba babyigiraho. Ni yo mpamvu dukeneye ko mu gihe cy’inama abantu bazagira umwanya wo gutembera mu mujyi, barebe ibyo bikorwa remezo kugira ngo batwigireho, ariko natwe tubigireho mu biganiro tuzagenda tugirana.”

Mu handi hantu bateganya ko bazasura harimo ikibuga cy’indege cya Bugesera, Stade Amahoro, inyubako ya Norrsken, inyubako ya I&M Bank, Urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II, n’ahandi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa (CEO) w'Urugaga rw'aba Injeniyeri mu Rwanda, Steven Sabiti, avuga ko kwakira iyi nama biri muri gahunda u Rwanda rwiyemeje guteza imbere yo kuba ahantu heza habereye kwakira inama mpuzamahanga
Umuyobozi Nshingwabikorwa (CEO) w’Urugaga rw’aba Injeniyeri mu Rwanda, Steven Sabiti, avuga ko kwakira iyi nama biri muri gahunda u Rwanda rwiyemeje guteza imbere yo kuba ahantu heza habereye kwakira inama mpuzamahanga

Ku bijyanye n’umutekano, abazitabira iyi nama baramarwa impungenge ko umutekano wizewe, kuko ubuyobozi bw’Igihugu butakwemera ko inama nk’izi ziba mu gihe bubona ko hari ikibazo byatera. Hashyizweho kandi amabwiriza azakurikizwa ajyanye no kwirinda icyorezo cya Marburg kimaze iminsi kivugwa mu Rwanda, yaba amabwiriza asanzwe yashyizweho n’inzego zibishinzwe mu Rwanda, ndetse n’ahazabera iyo nama na bo ngo bariteguye ku buryo iyo nama izagenda neza, hubahirizwa ayo mabwiriza.

Hateganyijwe kandi n’uburyo bw’ikoranabuhanga (online) buzafasha abatazabasha kugera ahabereye iyo nama, bakazabasha kuyikurikira binyuze ku ikoranabuhanga.

Aba Injeniyeri n’abatekinisiye bagize urugaga barasaga gato 3,500 bakaba kandi bakomeje no kongera umubare, dore ko ku wa Kabiri tariki 08 Ukwakira 2024 barahije abandi 70 binjiye mu rugaga.

Abayobozi b’urugaga rw’aba Injeniyeri mu Rwanda bavuga ko abagore b’aba Injeniyeri bakiri bacye kuko bangana na 10% by’abagize urugaga bose, bakaba baboneyeho gukangurira abagore kugana urwo rwego kuko rurimo gutera imbere, kandi rukaba rutagomba gusiga inyuma abagore kuko na bo bashoboye.

Muri iyi nama, abagore b’aba Injeniyeri barateganya guhabwamo umwanya wihariye kugira ngo bamare impungenge abagore n’abakobwa batekereza ko ari umwuga w’abagabo gusa, bityo abakobwa n’abagore bakiri bato na bo bakangurirwe kuwukunda no kuwitabira.

Aba Injeniyeri 70 binjiye mu rugaga rubahuza mu Rwanda, ubu rugizwe n'ababarirwa mu 3,500
Aba Injeniyeri 70 binjiye mu rugaga rubahuza mu Rwanda, ubu rugizwe n’ababarirwa mu 3,500
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka