U Rwanda rwitabiriye irahira rya Perezida wa Liberia

Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yitabiriye irahira rya Perezida Ellen Johnson Sirleaf wa Liberiya ahagarariye Perezida Kagame.

Minisitiri w’Intebe yaherekejwe na Minisitiri w’umuryango, Inyumba Aloysia, hamwe Hon Kayinamura Gideon umuyobozi wa komisiyo ishinzwe umutekano mu mutwe w’abadepite bahagurutse mu Rwanda. Bahagurutse i Kigali tariki 16/01/2012.

Perezida Ellen Johnson Sirleaf yatorewe kongera kuyobora Liberia ku nshuro ya kabiri manda y’imyaka itandatu.

Ellen Johnson Sirleaf yijeje urubyiruko gukorana neza kandi rugatera imbere cyane ko arirwo mbaraga z’igihugu arufasha kuva mu bushomeri bufatwa nk’umwanzi wa mbere ku rubyiruko muri iki gihugu.

Umuhango w’irahira rya Ellen Johnson Sirleaf ryanitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Hilary Clinton, hamwe n’abandi bayobozi b’ibihugu: Perezida Wade uyobora Senegal, Perezida Alpha Konde wa Guinee, perezida BoniYayi wa Benin hamwe na perezida Alasssane Ouatara wa Cote d’Ivoire. U Rwanda na Angola hamwe na Niger bikaba byari bihagarariwe naba Minisitiri
b’intebe.

Sirleaf afite imyaka 73 akaba umuperezida umwe rukumbi w’umugore muri Afurika ndetse aherutse guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel. Yize muri kaminuza ikomeye muri Amerika yitwa Harvard ndetse anakora muri banki y’isi, aho yavuye atorwa kuyobora Liberia nyuma y’imyaka 14 yari imaze iri mu ntambara. Yasimbuye Charle Taylor ubu ufungiye mu rukiko mpuzamahanga i La Haye kubera ibyaha by’intambara yakoze.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka