U Rwanda rwishimiye ishyirwaho ry’abagenzuzi ku mipaka yarwo na Kongo

Ishyirwaho ry’abagenzuzi bazareba uko ibintu byifashe ku mipaka igabanya u Rwanda na Congo bizafasha u Rwanda gukomeza kugaragaza ko nta kibazo rufitanye n’icyo gihugu.

Mu kiganiro minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, yagiranye n’abanyamakuru kuwa kabiri tariki 11/09/2012, yavuze ko u Rwanda rwifuje ko aba bagenzuzi bashyirwaho vuba kuko iyo haje abandi bakirebera uko ibintu bimeze birushaho kuba byiza.

Ibihugu 11 bihuriye mu muryango w’ibihugu byo mu biyaga bigari bizatanga abantu bari hagati ya babiri na batatu maze bishyire hamwe barebere uko ibintu byifashe ku mpande zombi z’umupaka ugabanya u Rwanda na Congo.

Ubu buryo buzatangira gukoreshwa tariki 14/09/2012 i Goma hakazaba hari n’abaminisitiri b’ingabo bo muri ibyo bihugu byose bigize umuryango w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari.

Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abantu batatu muri iryo genzura; kandi yasabye itangazamakuru kuzitabira uyu muhango.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka