U Rwanda rwishimiye igitekerezo cyo gushyiraho ikigo cy’akarere cy’ubugenzacyaha

Umyobozi wa Polisi y’igihugu, Emmanuel K. Gasana, ari mu bayobozi bahagarariye polisi z’ibihugu byabo muri aka karere, bakiriye neza igitekerezo cyo gushyiraho Ikigo cy’ikitegererezo muri Afurika y’iburasirazuba gishinzwe gukusanya ibimenyetso by’ahabereye icyaha.

Iki kigo kizitwa Regional Referral Forensic Centre (RRFC) cyashyizweho mu rwego rwo gukemura ibibazo by’ibyaha bigaragara muri aka karere, nk’uko itangazo Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ribivuga.

IGP Gasana ari mu bayobozi bahise batangaza uburyo bakiriye icyo gitekerezo, nk’uko tubikesha urubuga IPPMedia. Yagize ati: “Dutegerezanyije umwete ishyirwaho ry’icyo kigo kizaba kije gukemura ibyaha bikomeza kwiyongera”.

Yasobanuye ko u Rwanda rwari rwiyemeje kuvugurura ikigo cyarwo nacyo kigamije gukusanya ibimenyetso ku byaha mu rwego rwo koroherereza iperereza.

Ati: “Guverinoma ikoresha amafaranga menshi kugira ngo ibone serivise zo gukusanya ibimenyetso ndetse n’impuguke ziturutse hanze, ariko nicyo gihe kugira ngo tubone ibikoreesho n’abahanga bacu kuko bizagabanya igihe twakoreshaga n’amafaranga”.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka