U Rwanda rwirukanye Abafaransa baje gukora iperereza kuri Jenoside

Mu cyumweru gishize, abayobozi b’u Rwanda birukanye komisiyo yari iturutse mu gihugu cy’u Bufaransa izanwe no gukora iperereza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ibyo bibaye mu gihe hari Abanyarwanda baba mu Bufaransa bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside ariko ntihagire urukiko na rumwe rwo muri icyo gihugu rugira icyo rubabaza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye Arusha muri Tanzaniya, umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Martin Ngonga yagize ati « Itsinda ryari ryaje mu gihugu cy’u Rwanda twaryirukanye ndetse turisaba kuzagaruka ari uko bumva bashaka gukora akazi kanoze, icyo gihe nibwo tuzakorana».

Ku bw’umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, ubwo butumwa bugenewe u Bufaransa. Ngo kuza mu Rwanda nta myiteguro yakozwe hagati y’inkiko z’u Rwanda n’urwo mu Bufaransa ntaho byari bitaniye no gupfusha igihe cyabo ubusa mu iperereza ritagira icyo ryungura impande zombi ; nk’uko ibiro ntara makuru Hirondelle ribitangaza.

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda yakomeje agira ati « U Bufaransa buratubabaza bitewe n’ukuntu bufata ibibazo bijyanye na Jenoside. Dukurikije imibare, u Bufaransa bumaze kohereza komisiyo z’iperereza nyinshi mu Rwanda kurusha ibindi bihugu by’i Burayi».

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Martin Ngoga we asanga iperereza rikorwa n’ u Bufaransa mu birebana na Jenosode yakorewe Abatutsi mu Rwanda harimo no guhubuka mu mikorere yabo. Komisiyo yirukanywe mu cyumweru gishize yari imaze kuza mu butumwa mu Rwanda inshuro 34.

Ngoga avuga ko u Bufaransa bukwiye guhindura imikorere bukumva ko imanza zirebana na Jenoside zitagomba gukurikiranwa nk’uko imanza zishamikiye ku mpanuka zo mu muhanda zikorwa.

Yagize ati “ntabwo dushobora gukomeza kwemera impamvu zidafatika zo kuvuga ngo nta ngengo y’imari ihari. Ntabwo ushobora kuzana ibibazo bw’ingengo y’imari ku birebana na Jenoside mu gihugu nk’u Bufaransa”.

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda avuga ko u Bufaransa nibudahindura uko bwitwara ku kibazo cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bushobora kuzasubiramo imikoranire yabwo n’u Bufaransa.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka