U Rwanda rwihanganishije u Buyapani buherutse kwibasirwa n’umutingito

Nyuma y’uko u Buyapani bwibasiwe n’umutingito wahitanye benshi, u Rwanda rwohereje ubutumwa bwihanganisha iki gihugu.

Tariki ya 1 Mutarama 2024, nibwo umutingito wari ku gipimo cya maginitide ya 7.5 wibasiye by’umwihariko Intara ya Ishikawa yo ku Kirwa cya Honshu mu Buyapani, ugahitana abanatu bagera ku 161.

Nk’uko byanditse mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yahaye iy’u Buyapani ubutumwa bukubiyemo amagambo y’ihumure, aho bwagaragaje ko rwifatanyije nabwo muri ibi bibihe bikomeye burimo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yagize iti "Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo ndetse n’Abayapani muri rusange, muri ibi bihe by’akababaro igihugu kirimo".

Amakuru aturuka mu Buyapani avuga ko abahitanywe n’uyu mutingito bakomeje kwiyongera, kuko kugeza uyu munsi bagera ku 161, naho abarenga 103 baburiwe irengero.

Umutingito ukimara kuba, Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Fumio Kishida, yasabye buri wese gukora uko ashoboye kugira ngo arokore ubuzima bw’abaturage bari mu kaga.

Abantu barenga 2,000 nta buryo bwo gutabarwa bafite, kuko muri iki gihe, ubukonje bwiganje mu gace kibasiwe n’umutingito.

Ingabo na Polisi by’Igihugu bikomeje gushakisha inyubako, zarimo abantu zarengewe n’urubura.

Imiryango irenga ibihumbi 18 nta mashanyarazi ifite, ndetse irenga ibihumbi 66 nta buryo bwo kubona amazi ifite kuko ibikorwa remezo bigeza amazi n’amashanyarazi byangijwe n’umutingito.

Mu bamaze guhitanwa n’uyu mutingito, 70 ni abo mu Mujyi wa Wajima, 70 bandi ni abo mu wa Suzu mu gihe 11 ari abo mu mujyi wa Anamizu, imijyi iherereye mu gice cy’amajyaruguru y’Ikigobe cya Noto kiri mu Majyaruguru y’Inyanja y’u Buyapani ku nkombe z’Intara ya Ishikawa.

Uyu mutingito wakomerekeje abagera kuri 565, ndetse wangiza bikomeye inzu zirenga 1390.

U Buyapani bwaherukaga kwibasirwa n’umutingito ukomeye mu mwaka wa 2011, uri ku gipimo cya maginitide 9.0, icyo gihe uhitana abarenga ibihumbi 18.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka