U Rwanda rwihanganishije Abanyakenya nyuma y’igitero cy’ubwiyahuzi

Leta y’u Rwanda yihanganishije Abanyakenya nyuma y’igitero cy’ubwiyahuzi cyahagabwe ku wa kabiri tariki 15Mutarama 2019, kikagwamo abantu 14.

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Mutarama 2019, Minisitiri, Dr Richard Sezibera, yavuze ko u Rwanda rwifatanyije n’abaturage ba Kenya nyuma y’ibitero by’iterabwoba bakorewe.

Yongeyeho ko kandi Leta y’u Rwanda yamaganye yivuye inyuma icyo gikorwa cy’ubunyamaswa.

Ubu butumwa bwashimangiwe kandi n’ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter akomeza mugenzi we Perezida wa Kenya ndetse n’Abanyakenya muri rusange.

Yagize ati "Perezida Kenyatta, ibitekerezo byanjye n’amasengesho biri kumwe n’ abavandimwe b’Abanyakenya, ndetse n’abandi bose bakozweho n’igitero cy’ubwiyahuzi muri Nairobi. Mwihanganire icyo cyago. U Rwanda na Afurika twifatanyije na Kenya mu kurwanya iterabwoba".

Ku munsi wa kabiri w’icyumweru, nibwo abarwanyi bo mu mutwe wa Al Shabab binjiye muri Hotel DusitD2 iri mu mujyi wa Nairobi, barwana n’inzego zishinzwe umutekano kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, ubwo perezida Uhuru Kenyatta yatangazaga ko ibikorwa byo guhashya abarwanyi ba Al Shabab birangiye.

Abantu 14 bakaba ari bo bazwi ko bahasize ubuzima, mu gihe abandi 700 batabawe n’abashinzwe umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka