U Rwanda rwahakanye iby’uko rwemeye kwakira mu ibanga abimukira bari muri Isiraheli

Guverinoma y’u Rwanda yahakanye amakuru amaze iminsi akwirakwizwa mu bitangazamakuru ko rwasinyanye na Leta ya Isiraheli mu ibanga amasezerano yo kwakira abimukira iki gihugu kidashaka ku butaka bwacyo.

Minisitiri w'bubanyi n'amahanga n'ubutwererane Louise Mushikiwabo
Minisitiri w’bubanyi n’amahanga n’ubutwererane Louise Mushikiwabo

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mutarama 2018, inkuru zongeye gusakara mu bitangazamakuru mpuzamahanga ko abimukira bari muri Isiraheli bigaragambirije imbere y’Ambasade y’u Rwanda muri Isiraheli, bagaragaza ko batishimiye icyemezo cy’iki gihugu cyo kubohereza mu Rwanda no muri Uganda kandi batabishaka.

Aba bimukira b’Abanyafurika, abenshi muri bo baturuka mu bihugu bya Eritrea, bahungiye muri iki gihugu n’ubwo cyo cyagaragaje ko kitabashaka ku butaka bwacyo.

Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yahise ishyira ahagaragara, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo, yavuze ko u Rwanda nta masezerano rwigeze rusinyana na Isiraheli areba abo bimukira.

Yagize ati “Nk’uko byagiye bivugwa mu bihuha bimaze iminsi bikwirakwizwa mu itangazamakuru, Guverinona y’u Rwada irifuza gutangaza ko nta masezerano yigeze asinywa mu ibanga areba abimukira b’Abanyafurika.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Kuri iki kibazo, politiki y’u Rwanda ku Banyafurika bakeneye aho baba, haba ari ah’igihe gito cyangwa gihoraho, imiryango y’igihugu cyacu ihora ifunguye.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko muri ibi bihe isi ihanganye n’ikibazo cy’abimukira, u Rwanda rwifuza gukomeza gutanga umusanzu warwo kuri iki kibazo kibasiye imiryango irimo abagabo, abagore n’abana baheze mu nzira.

Itangazo rikomeza rivuga ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’abo Banyafurika babayeho mu buzima bubi, aho bamwe bibaviramo kugurishwa bunyago. Rikavuga ko u Rwanda rwiteguye kwakira uzaza arugana wese rutitaye ku nkomoko ye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka