U Rwanda rwibohoye indwara zose zica umuryango w’abantu - Sheikh Abdul Karim Harerimana

Muri iki gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 28, inararibonye muri Politiki y’u Rwanda, Hon Sheikh Abdul Karim Harerimana, asobanura ko u Rwanda rwibohoye indwara zose zica umuryango w’abantu.

Sheikh Abdul Karim Harerimana
Sheikh Abdul Karim Harerimana

Hon Harerimana yabigarutseho tariki 02 Nyakanga 2022, mu kiganiro Amahitamo yo kwibohora, Ubumwe bw’Abanyarwanda, cyatambutse kuri televiziyo y’Igihugu, asobanura ko n’ubwo u Rwanda rumaze imyaka 28 rwibohoye ariko hari abantu badashaka ubwo bumwe.

N’ubwo no muri Leta za mbere ijambo ubumwe ryakoreshwaga, kuko nko kuri MRND, bagenderaga ku byo bitaga Ubumwe, Amahoro n’Amajyambere, ariko usanga byaraheraga mu magambo, ntibishyirwe mu ngiro, bitandukanye cyane no kuri Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda, kuko biva mu mvugo bigashyirwa mu ngiro.

Agaruka ku bumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Hon Harerimana, yavuze ko hari abantu badashaka ubwo bumwe, yaba abari imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo, bakabikora bitwaje umwanya w’ubwisanzure igihugu gifite wa demokarasi.

Ati “Mu kuri buriya baba batangaje ko ari abanzi b’u Rwanda, bakaba n’abanzi b’Abanyarwanda, baranahari no hanze y’u Rwanda, haba muri Afurika, haba i Burayi. Hari n’abafashe intwaro babivugira, babirengera, bariya ba FDRL, ntugire ngo baharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, oya, bariya ba FNL, ntugire ngo baharanira ubumwe bw’Abanyarwanda”.

N’ubwo iyo mitwe ivuga ko irwanira ubumwe bw’ Abanyarwanda ndetse ikaba ihangayikishijwe no kwibohora, Sheikh Harerimana ntiyemeranya nabo, kuko ahora ababaza icyo bibohora, bakabura icyo basubiza nk’uko abisobanura.

Ati “Nanjye njya mbaza rimwe na rimwe, nti nimutubwire murabohora iki, ninde uboshye, kuko ku bwanjye aribo baboshye, mu myumvire, mu ngengabitekerezo zarenzwe n’ibihe bizima. Ibihe bibi byarashyize, turi mu bihe byiza, bo ntabwo bari babisobanukirwa, baracyaboshye rero”.

Akomeza agira ati “U Rwanda rwibohoye muri 1994, rwibohora ingoyi y’amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside, ubukene, ubujiji, n’izindi ndwara zose mbi zica umuryango w’abantu, ni ibisubizo birimo kugaragaza ko twibohoye. FDRL rero ingengabitekerezo yabo yari iya Hutu power, kuba itari ku butegetsi bumva ko igihugu kiboshye, ku bwabo bumva ko bagarura Hutu Power”.

Umuyobozi Mukuru muri Uinisiteri y’ubumwe n’ishingano mboneragihugu, Evode Kazasomako, avuga ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa mu bumwe bw’Abanyarwanda, ariko hakiri urugendo rurerure.

Ati “Tumaze gutera intambwe ikomeye cyane, ariko nk’uko mubizi intego zacu ni ukugera ku cyerekezo 2050, kirahari kirasobanutse n’ingingo zacyo, turacyari mu rugendo, turi heza ariko turacyafite urugendo rwo kugira ngo tugere ku gihugu cyiza twifuza. Ndumva tugifite akazi kari imbere, ariko twavuga ko twateye intambwe”.

Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko, nk’umwe mu bayobozi babana n’abaturage mu buzima bw’umunsi ku wundi, avuga ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kiri heza.

Ati “Hariya mu giturage aho tuba, hari ibintu bifatika bikwereka ko ubumwe bw’Abanyarwanda atari mu mategeko, mu nyandiko, ahubwo ni ubuzima bw’abantu, kuko barashakana, uwishe n’uwiciwe barahurira muri koperative, barahana umubyizi, barahana abageni, ibyo bintu birahari. Ubuzima bwose ukabibona ko abantu wajyaga utekereza ko aribo baziyunga bwa nyuma, aribo biyunze uyu munsi, icyo rero kirahari, ni ubuzima kandi urabibona”.

Mu gihe u Rwanda rwizihiza kwibohora ku nshuro ya 28, hari byinshi byishimirwa rumaze kugeraho, nyuma y’ibihe bikomeye Abanyarwanda banyuzemo, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusti, kuko byibuze hari igipimo cyiza ubumwe bumaze kugeraho, ugereranyije n’imyaka yatambutse, aho abenshi mu Banyarwanda, bamaze kumenya guharanira inyungu zabo ku giti cyabo ariko n’iza rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka