U Rwanda rwemereye icumbi abagurishwaga mu bucakara muri Libya

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo yagaragaje ko u Rwanda rwemeye gucumbikira bamwe mu birabura bagurishwaga mu bucakara mu gihugu cya Libya.

Yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2017.

Agira ati “Amateka y’u Rwanda yatumye Abanyarwanda benshi bamara imyaka myinshi batagira igihugu bita icyabo yatumye rwumva akababaro k’impunzi, abimukira n’abandi batagira ibihugu.”

Akomeza agira ati “N’ubwo u Rwanda ari ruto, tuzabona aho ducumbikira bariya Banyafrica bagurishwa mu bucakara muri Libya.”

Minisitiri Mushikiwabo atangaje ibyo nyuma y’aho Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AU) ahamagariye ibihugu bya Afurika gutabara Abanyafurika bagurishwa mu bucakara muri Libya.

Avuga ko hakenewe amafaranga n’ubundi bufasha bwo kugoboka abo Banyafurika. Ahamagarira ibihugu bibishoboye ko byatanga ubufasha bwo gukura abo Banyafurika muri Libya.

Aha niho ahera avuga ko u Rwanda rwemeye gutanga ubufasha ndetse no gucumbikira bamwe muri abo Banyafurika bagurishwaga mu bucakara muri Libya.

Agira ati “Nishimiye kubamenyesha ko u Rwanda rwatumenyesheje ko ruzatanga ubufasha bwo gukura abo Banyafurika muri Libya ndetse no gucumbikira umubare munini wa bamwe muri bo.”

CNN niyo yagaragaje igurishwa ry’Abanyafurika muri Libya

Tereviziyo y’Abanyamerika, CNN niyo yatangaje inkuru igaragaza uburyo Abanyafurika bari muri Libya bagurishwa nk’amatungo bakajya gukoreshwa ubucakara muri icyo gihugu mu mirimo itandukanye.

Bamwe mu bimukira b'Abanyafurika bari muri Libya
Bamwe mu bimukira b’Abanyafurika bari muri Libya

Abanyamakuru ba CNN biboneye imbonankubone igurishwa ry’abo Banyafurika aho bagurishwaga ku Madorari ya Amerika 400, abarirwa mu bihumbi 300RWf.

Nyuma y’uko iyo nkuru igiye hanze, imiryango mpuzamahanga yamaganye icuruzwa ry’abo Banyafurika, hatangira gufatwa ingamba z’uburyo icyo gikorwa gihagarara n’abakiri inyuma bakabiryozwa.

Kuri ubu,Leta ya Libya yatangiye gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane abihishe inyuma y’igurishwa ry’abo Banyafurika.

Loni itangaza ko muri Libya hari Abanyafurika b’abimukira babarirwa mu bihumbi 700. Abo bose baturuka mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bahunze ubukene n’inzara iri muri bimwe muri ibyo bihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

abo nibo abyobozi dushaka biyemeza gufasha abandi banyafurika bari mu byago 9igihe gikomeye terimbere Rwanda naabayobozi bayo thanks

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 29-11-2017  →  Musubize

ko dusanzwe turimo abashomeri benshi ubu ntibaje kongeera ikibazo ndibuka ukuntu abirukanywe tz nanubu bataratuza kuko badafite ibyo kurya yewe byanasabye ko abakozi n’abaturage bakwa amafrw ngo bubakirwe ese n’aba niko bizagenda?!!!!!

ndizeye yanditse ku itariki ya: 23-11-2017  →  Musubize

Yooo! Bega ikorwa cyizaa! Ntako bisa! Nabuze amagambo nakoresha kugira ngo ndate iki GIKORWA cyuje ubuhanga n’ubutwari!

BONI yanditse ku itariki ya: 22-11-2017  →  Musubize

Ngiyo Panafricanism rero aho IBIKORWA biruta AMAGAMBO.

Bravo Bravo Bravo Rwanda rwiza, Igihugu cyiza cyakira bose; uragahorana imigisha ituruka ku Mana yaguhanze maze ikanakugenera Ubuyobozi bureba kure.

Umuntu abona ibintu nkibi akishimira kuba Umunyarwanda.

Kunda yanditse ku itariki ya: 22-11-2017  →  Musubize

Oh! Ibi bingeze ku mutima! May God bless our Country Rwanda and our Government! Iki ni ikorwa cy’ubumuntu n’ubupfura. Nicyo Imana idushakaho, Kunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.
Uru ni urugero rw’indashyikirwa ! Ubudasa ! Thx. Hon. Louise

Frida yanditse ku itariki ya: 22-11-2017  →  Musubize

tura shimira leta ya cu y’URWANDA kubwitange bwo gufasha bene wacu, abavandimwe bacu baba nyafurica bari kwicwa urubozo bagurishwa ubo shye ara matungo. nibaze iwacu ni amahoro tubahaye ikaze tuzaba fataneza kuko ahotwavuye turahazi naho tujya tura hazi

niyitanga innocent yanditse ku itariki ya: 22-11-2017  →  Musubize

ngo niruto tugomba kurwuzura .Mzhe kijana yarabirangije.

kajuga yanditse ku itariki ya: 22-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka