U Rwanda rwemeranijwe na CEPGL gushyiraho amategeko agenga kubyaza gazi metane ikiyaga cya Kivu

Ikigo gishinzwe Ingufu mu Rwanda, REG, hamwe n’Umuryango w’Ubukungu mu Bihugu by’Ibiyaga Bigari(CEPGL), bagiranye amasezerano yo gushyiraho amategeko agenga ubucukuzi bwa gazi metane iri mu Kiyaga cya Kivu, akaba agomba kubahirizwa ku mpande zombi, u Rwanda na Kongo bisangiye icyo kiyaga.

Amafaranga angana n’ibihumbi 600 by’amayero(Euro) yo kuzahemba ikigo cyo gukora ayo mategeko, u Rwanda rwayahaye umuryango wa CEPGL ruyatangiwe n’igihugu cy’u Buholandi; umuryango w’ubumwe bw’u Burayi nawo ukaba wongereyeho andi ibihumbi 600 by’amayero(Euro), uyatangiye Kongo Kinshasa.

Umuyobozi wa REG n'Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CEPGL, bahererekanya amasezerano nyuma yo kuyashyiraho umukono.
Umuyobozi wa REG n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CEPGL, bahererekanya amasezerano nyuma yo kuyashyiraho umukono.

Ikiyaga cya Kivu kirimo ibinyabuzima bibana n’imyuka itandukanye harimo na gaz metane; ku buryo ngo kuyicukura bishobora kudurumbanya imibereho n’imibanire y’ibiri muri icyo kiyaga.

U Rwanda rumaze gutangira gucukura gazi metane izatanga Megawati 50 z’amashanyarazi; ku ruhande rwa Kongo naho ngo hateganijwe gutangira ibikorwa by’ubucukuzi bw’iyo gazi, ngo yashoboraga kuzateza ibibazo bitandukanye ikoranye n’undi mwuka wa karubone urimo.

Basinya amasezezerano yitabiriwe n'abahagarariye u Rwanda, Kongo Kinshasa n'u Burundi.
Basinya amasezezerano yitabiriwe n’abahagarariye u Rwanda, Kongo Kinshasa n’u Burundi.

Gazi metane mu kiyaga cya kivu ngo irabarirwa hagati ya kirometero kibe(Km355-60) mu gihe umwuka wa dioxide ya karubone(CO2) ari Km3300.

“Hakenewe amabwiriza abashoramari bacukura gazi mu kiyaga cya Kivu bagenderaho, kugira ngo ibikorwa byabo bidahumanya amazi, bigahungabanya ibinyabuzima biri mu Kiyaga ndetse n’abantu bagituriye cyangwa bagikoresha”, nk’uko Jean Bosco Mugiraneza uyobora REG, yabisobanuriye abanyamakuru nyuma yo gushyira umukono ku masezerano.

Abitabiriye isinywa ry'amasezerano agamije gushyiraho amabwiriza agenga ubucukuzi bwa gazi metane mu Kiyaga cya Kivu.
Abitabiriye isinywa ry’amasezerano agamije gushyiraho amabwiriza agenga ubucukuzi bwa gazi metane mu Kiyaga cya Kivu.

Icyo CEPGL izakora ngo ni uguhuza ibikorwa ku mpande zombi z’ibihugu bya Kongo n’u Rwanda, mu rwego rwo kwirinda amatati yavuka, nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo muryango uhuza u Burundi, u Rwanda na Kongo; Herman Tuyaga yabitangaje. Kugeza ubu ibikorwa na buri gihugu hashakwa gazi mu kiyaga cya Kivu ngo ntabwo byari byemewe k’urundi ruhande.

Isinywa ry’amasezerano ryitabiriwe n’abahagarariye ba Ambasaderi b’ibihugu n’imiryango bivugwa muri aya masezerano, hamwe n’abungirije ba Guverineri b’intara za Kivu muri Kongo; igihugu cy’u Burundi kikaba cyayitabiriye nk’indorerezi.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

kubungabunga ibidukikije ni byiza kuko turi magirirane

Saada yanditse ku itariki ya: 25-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka