U Rwanda rwazamuye ibihano ku batera inkunga ibikorwa by’iterabwoba

U Rwanda rwazamuye igihano kuri buri muntu uzafatirwa mu guhererekanya amafaranga ajyanwa gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba, icyo gihano kiva ku gifungo kiri hagati y’imyaka 7-10 kijya hejuru y’imyaka 20.

Icyo cyemezo cyaganiriweho mu Nteko Ishinga Amategeko, ubwo hagarukwaga ku ivugurura ry’itegeko no kurwanya izamuka ry’amafaranga yoherezwa mu bikorwa by’iterabwoba, rikaba ryarageze mu Nteko bwa mbere muri 2018.

Ikibazo cy’iryo tegeko cyagarutse kandi mu Nteko mu mwaka ushize wa 2019, aho byagaragaye ko ryari ririmo ibitanoze mu myandikire yaryo ugereranyije n’intego ibihugu byihaye zo kurwanya ibyo byaha biri ku rwego mpuzamahanga.

Perezida wa Komisiyo y’imari n’ubukungu, Hon. Munyaneza Omar, yavuze ko kuva u Rwanda rwakwinjira mu itsinda rikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ku ikoreshwa ry’imari (FATF), raporo yayo yerekanye ko hari ibitagenda ku Rwanda, byanagize ingaruka ku nyungu zarwo, nk’umunyamuryango w’iryo tsinda.

Hon. Munyaneza avuga ko isesengura ryerekanye ko u Rwanda hari menshi mu mabwiriza rutashyize mu bikorwa, ndetse ko hari n’ibinyuranyo byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko n’imikorere y’inzego, hagendewe ku murongo wa FATF.

Kimwe mu bibazo byagaragaye ni uko itegeko rya mbere ritahanaga ikoreshwa ry’intwaro nini, ariko ryasubiwemo ngo hagaragazwe amazina y’abanyabyaha. Hari kandi kudashyiraho amabwiriza y’ingenzi yo gukumira ibyo byaha ndetse no kutabasha kugaragaza abacuruza izo ntwaro.

Hon. Munyaneza agira ati “Ikibazo ahanini cyari uko ibihano byari bito ugereranyije n’uburemere bw’icyaha cyo koherereza amafaranga abakora ibikorwa by’iterabwoba cyangwa ababaha intwaro nini. Ni yo mpamvu twazamuye ibihano”.

Mu guhangana n’ibyo bibazo, itegeko rivuguruye ryazamuye ibihano ku batera inkunga ibikorwa by’iterabwoba, biva ku gifungo kiri hagati y’imyaka 7-10 gishyirwa hagati y’imyaka 20-25, ndetse hazamurwa n’amande, yikuba inshuro kuva kuri 3-5 z’amafanga yafatiwe muri ibyo byaha.

Muri iryo tegeko rishya, u Rwanda rwongeyemo ikindi gihano ku bakwirakwiza intwaro nini, abo bakazafungwa hagati y’imyaka 15-20, banacibwe amande yikubye inshuro eshanu kugera ku nshuro 10 z’amafaranga yabifatiwemo.

Iyo komisiyo y’Abadepite kandi yemeje ko ibyaha bijyanye no kohereza amafaranga mu bakora iterabwoba byafatwa nk’ibyaha bidasaza mu gihe ubikoze yagejejwe mu butabera, nk’uko byasabwe mu mabwiriza mpuzamahanga ya FATF.

Ikindi ngo ikoreshwa ry’ayo mafaranga azaba yafatiwe muri ibyo byaha riteganywa mu ngingo ya 39 y’igitabo cy’amategeko n’ibihano muri rusange.

Itegeko rishya ryanditse mu rurimi rw’icyongereza, rifite ingingo 41 mu gihe mbere zari 39 zanditse mu bika bitanu, hakaba harimo igika kivuga ku ishyirwaho ry’itsinda rikurikirana ibyo byaha byavuzwe haruguru.

Hon. Veneranda Nyirahirwa, yavuze ko hari ibigomba kwitonderwa kuko ngo abona hari aho itegeko rishya n’irya kera asa n’avuguruzanya ku byaha bituruka kuri ayo mafaranga akoreshwa mu iterabwoba, kuko ibihano bitari bimwe ku byaha byombi byakomeje kuvugwa.

Icyakora abagize iyo komite basobanuye ko buri tegeko rifite uburyo bwihariye bwo gushyira mu bikorwa ibihano kuri ibyo byaha, bityo ko nta vuguruzanya rihari.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byasinye amasezerano atandukanye yo kurwanya iryo yohererezanya ritemewe ry’amafaranga muri rusange, haba muri Afurika no mu karere ruherereyemo.

Urugero ruri mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, wo kurwanya iryo hererekanya ry’amafaranga ritemewe (ESAAMLG), no mu yindi inyuranye yo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka