U Rwanda rwavuze ko rwiteguye gufasha impunzi z’Abarundi zifuza gutahuka

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko yiteguye gufasha impunzi z’Abarundi zifuza gutahuka ku bushake bwazo, nyuma y’uko bitangajwe ko impunzi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama zasabye igihugu cyazo kuzifasha gutahuka.

Inkambi y'impunzi z'Abarundi ya Mahama
Inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama

Binyuze mu ibaruwa yashyizweho umukono n’impunzi zibarirwa muri 311 zo mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe, zandikiye Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, zisaba ko ibi bihugu byombi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), bibafasha gutahuka.

Mu itangazo Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda yanyujije kuri twitter, yashimangiye ko gutahuka ku bushake kw’impunzi ari cyo gisubizo kirambye, bijyanye n’amategeko mpuzamahanga n’ayo u Rwanda rugenderaho.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti “U Rwanda rurashimangira ubushake rufite mu kurengera impunzi ziri ku butaka bwarwo, kandi rwiteguye gufasha ababihisemo, gutaha mu buryo butekanye kandi bubahesha agaciro, ku bufatanye na UNHCR na za Guverinoma bireba”.

Nubwo izo mpunzi zanditse zisaba gufashwa gutahuka ariko, si impunzi zose z’Abarundi ziri mu Rwanda ubu zibarirwa mu bihumbi 72 zifuza gutahuka ku bushake.

Abatifuza gutaha bo bavuga ko ibintu bitarasubira mu buryo mu Burundi, nubwo Perezida Evariste Ndayishimiye, ubwo yajyaga ku buyobozi muri Kamena uyu mwaka, yatangaje ko imiryango y’igihugu ikinguye ku bahunze igihugu bifuza gutahuka.

Abenshi mu mpunzi z’Abarundi bahunze muri 2015, mu mvururu zakurikiye igihe uwari Perezida w’icyo gihugu Pierre Nkurunziza yari amaze gutangaza ko aziyamamariza manda ya gatatu.

Benshi mu batarashyigikiye uko kongera kwiyamamaza biraye mu mihanda bigaragambya, ari na ko imitwe yitwaje intwaro yatangiraga guhiga no guta muri yombi abigaragambya, bituma ababarirwa muri miliyoni bahungira mu bihugu bikikije u Burundi, birimo Kongo Kinshasa, Tanzaniya n’u Rwanda.

Muri iyo baruwa impunzi zanditse, zivuga ko hari icyizere cy’umutekano n’amahoro ku buyobozi bwa Evariste Ndayishimiye, bashingiye ku kuba yaravuze ko nta kwihorera kuzabaho ku batavuga rumwe na Leta.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), ryemeje ko ryabonye ubwo busabe bw’izo mpunzi, ndetse rivuga ko ryiteguye gufasha impunzi zifuza gutahuka ku bushake bwazo.

Ibaruwa yanditswe n’impunzi igaragaraho imikono yazo, imyirondoro ndetse na nomero z’ibibaranga, ikaba ivuga ko izo mpunzi zifuza gutahuka zigafatanya n’abandi mu kubaka igihugu, nyuma y’imyaka itanu zihunze. Zivuga ko zizeye ko icyatumye zihunga igihugu, ubu cyavuyeho.

Emmanuel Bizimana, umwe mu basinye kuri iyo barurwa, ati “Twahunze igihugu kubera imyivumbagatanyo yakurikiye gushaka manda ya gatatu. Turizera ko izo mpamvu ubu nta gaciro zigifite.

Imyigaragambyo yateje ibyo bibazo ubu ntikiriho. Kugeza ubu, nta kintu na kimwe kigaragaza impamvu tukiri mu buhungiro”.

Bizimana avuga ko nubwo umutekano wabo utizewe 100%, bizeye ko bazabaho neza igihe bazaba batahutse.

Imibereho igoranye

Mu Rwanda habarurwa impunzi z’Abarundi zigera ku bihumbi 72, harimo ibihumbi 60 zibarizwa mu Nkambi ya Mahama, mu gihe abarenga ibihumbi bitanu baba mu mijyi itandukanye, biganjemo abahoze mu ishyaka rya Nkurunziza CNDD-FDD, bakaza kwitandukanya na we.

Bertrand Niyigize, umwe mu mpunzi ziba mu mujyi akaba anakora ibikorwa by’ubucuruzi buto, ati “Biragoye gupima ubushake bwo gutahuka ku mpunzi, ugendeye ku mikono 311. Ntibavugira impunzi zose. Benshi baracyatekereza ko umutekano utaraboneka, gusa iki ni ikimenyetso cyiza cyo kugenzura”.

Niyigize avuga ko ubushake bwa Guverinoma y’u Burundi buzagaragaza niba impunzi nyinshi zizatahuka kandi zikagira umutekano.

Ati “Abitwa impunzi za politiki, barwanyije ku mugaragaro ko Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu, ntibaziyumvamo gutahuka, batinya ko habaho kwihorera. Ikindi hari abantu batakaje imitungo yabo n’amafaranga, hagomba kubaho uburyo bugaragara bwo kubisubizwa mbere y’uko batahuka”.

Amayobera

‘SOS Media’, rumwe mu mbuga zitanga amakuru yizewe ku Burundi, ivuga ko hari bamwe mu mpunzi batunguwe no kwisanga ku rutonde rw’abasinye kuri iyo baruwa, nyamara batarigeze basinya.

Urwo rubuga rutanga urugero rw’uwitwa Jean Bosco Kwibishatse, perezida wa komite y’impunzi mu nkambi ya Mahama.

Uwo agira ati “Nakiriye abantu benshi bavuga ko basanze amazina yabo kandi batarigeze basinya kuri iyo baruwa. Urwo rutonde rwakozwe mu ibanga”.

Ku wa Mbere, Minisiteri y’Umutekano y’u Burundi, ari na yo ishinzwe gucyura impunzi, yavuze kuri twitter ko yumvise iby’iyo baruwa ku mbuga nkoranyambaga, ikaba itegereje ko igera ku wo yandikiwe (Perezida), mbere y’uko hafatwa icyemezo.

UNHCR ivuga ko mu mpera za Kamena 2020, hari impunzi ibihumbi 430 z’Abarundi mu karere. Tanzaniya ni yo yari ifite benshi 164,870, Kongo Kinshasa 103,690, u Rwanda 72,007, Uganda 48,275, Kenya 13,800, Mozambique 7,800, Malawi 8,300, Afurika y’Epfo 9,200 na Zambia ifite 6,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibaze turabakumbuye cane kandi turashimiye reta y’urwanda kuba mwarababaye hafi natwe abarundi bumutima ntituzobura ico tubitura

Emery cadeau yanditse ku itariki ya: 4-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka