U Rwanda rwavuguruye amasezerano akumira ishyirwa ry’abana mu gisirikare

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda n’ikigo cya Dallaire Institute for Children, Peace and Security, bavuguruye amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka 5, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022.

Ikigo cya Dallaire Institute gishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’abana mu gisirikare ndetse no kugarura amahoro n’umutekano. Aya masezerano akaba avuguruwe nyuma y’uko u Rwanda rwakomeje kugaragaza ubwitange no guharanira gukumira iyinjizwa no gukoresha abana mu gisirikare ku mugabane wa Afurika ndetse no ku Isi hose, nk’uko Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo rubitangaza.

Minisitiri w’Ingabo, Gen Albert Murasira na Dr Shelly Whitman, umuyobozi mukuru wa Dallaire Institute for Children, Peace and Security ni bo bashyize umukono kuri ayo masezerano.

Ayo masezerano kandi akubiyemo no gusobanura uruhare buri ruhande ruzagira, mu gufatanyiriza hamwe ibikorwa by’Ikicaro cya Dallaire Institute mu Rwanda, ari nacyo kizaba Icyicaro Gikuru cyawo muri Afurika kizakorera i Kigali.

Ikigo cy’ikitegererezo amasezerano yo kugishinga mu Rwanda, yashyizweho umukono muri Gashyantare uyu mwaka hagati ya Leta y’u Rwanda na Dallaire Institute, aho kizaba gishinzwe ubushakashatsi, amahugurwa no guteza imbere imirongo migari n’ingamba zikwiye mu karere, mu rwego rwo gukumira ikoreshwa no kwinjiza abana mu gisirikare.

Gushinga icyicaro cy’icyo kigo mu Rwanda biri mu rwego rwo kurwanya icyo kibazo kikigaragara henshi muri Afurika, kikagirwamo uruhare rufatika n’ubwiyongere bw’amakimbirane kuri uwo mugabane.

Dallaire Institute igaragaza ko u Rwanda rushobora gukoresha ubunararibonye rufite nk’Igihugu kigira uruhare mu guhosha amakimbirane, aho rufite Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro, bityo bikaba byafasha mu gukwirakwiza ubutumwa bushishikariza ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, mu kurwanya ibikorwa byo gushora abana mu gisirikare.

Gen. Roméo Dallaire wayoboye Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Rwanda, yagize igitekerezo cyo gushinga uyu Muryango nyuma yo kubona uburyo abana bashowe mu bikorwa bya gisirikare n’iby’ubugizi bwa nabi byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashimira leta yacu ko ikomeje guharanira inyungu zikiremwamuntu byumwihariko uburenganzira bw’umwana dukomerezeho amahanga nayo akomeze kutwigiraho byinshi umutekano murwanda muri afrika nisi muri rusange RWANDA OYE OYE OYE UMUTEKANO OYE!!!!!!!!!!!!

MBONIGABA vianney yanditse ku itariki ya: 13-06-2022  →  Musubize

Turashimira leta yacu ko ikomeje guharanira inyungu zikiremwamuntu byumwihariko uburenganzira bw’umwana dukomerezeho amahanga nayo akomeze kutwigiraho byinshi umutekano murwanda muri afrika nisi muri rusange RWANDA OYE OYE OYE UMUTEKANO OYE!!!!!!!!!!!!

MBONIGABA vianney yanditse ku itariki ya: 13-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka