U Rwanda rwatumiye impuguke mu miturire ngo zirebe intera rugezeho
Impuguke z’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku miturire (UN Habitat) ziri gusura imidugudu itandukanye mu Rwanda mu rwego rwo kureba aho u Rwanda rugeze mu rwego rw’imiturire.
Izo mpuguke ziyobowe na Professor Raquel Rolinik ushinzwe kugenzura ibijyanye n’imiturire muri UN Habitat, zaje mu Rwanda ku butumire bwa Leta y’u Rwanda.
Rolinik n’intumwa ayoboye basuye umudugudu wo mu murenge wa Rusatira mu karere ka Huye tariki 07/07/2012, kuwa mbere tariki 09/07/2012 basuye umudugudu w’icyitegererezo wa Nyagatovu mu karere ka Kayonza mu rwego rwo kureba uburyo Abanyarwanda babaho mu buzima bwo mu mudugudu.

Izo mpuguke zatumiwe kugira ngo zize zirebe aho u Rwanda rugeze mu miturire n’icyakorwa kugira ngo birusheho kwihuta kandi bigenda neza kurushaho; nk’uko bisobanurwa na Mugabo Emmanuel Nkusi, umukozi wa minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe ubukangurambaga n’imenyekanishabikorwa ry’imiturire yo mu cyaro.
Muri urwo ruzinduko izo mpuguke zisobanurirwa ubuzima abaturage babaho mu midugudu n’ibikorwa by’iterambere bagira, ndetse zikanafata umwanya wo kwiganirira n’abaturage mu muhezo abayobozi badakurikira ibyo biganiro.
Uretse iyo midugudu ibiri zimaze gusura, biteganyijwe ko izo mpuguke zizanasura umudugudu wa Rubaya mu karere ka Gicumbi tariki 10/07/2012.
Imidugudu yose bazasura ntirakwirakwizwamo ibikorwa by’iterambere ku rwego rumwe ariko harakorwa ibishoboka byose kugira ngo iyo midugudu inafatwa nk’imidugudu y’icyitegererezo irusheho gutezwa imbere kandi ku buryo bumwe. Uwa Nyagatovu niwo uza ku isonga kugeza ubu.
Madame Rolinik yashimnye iterambere yasanze mu mudugudu wa Nyagatovu, ariko yirinda kugira byinshi atangaza ku byerekeranye n’uko yabonye imiturire y’Abanyarwanda mu minsi arumazemo.
Yavuze ko atahita atangaza aho u Rwanda ruhagaze mu miturire, avuga ko azabitangariza mu kiganiro n’abanyamakuru kizaba tariki 13/07/2012 ubwo bazaba basoza urugendo bagirira mu Rwanda.
Gutura mu midugudu ni imwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yafashe kugira ngo Abanyarwanda baturane mu mahoro.

Mu myaka yashize byakunze kugorana kwegereza abaturage ibikorwaremezo by’ibanze kubera ko babaga batuye batatanye ariko iyo mbogamizi igenda ivaho bitewe no gutuza Abanyarwanda mu midugudu; nk’uko Mugabo Emmanuel yakomeje abivuga.
Abatuye mu mudugudu wa Nyagatovu banavuga ko gutuzwa mu mudugudu byatumye biyunga, dore ko uwo mudugudu utuwemo n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hamwe n’abagize uruhare muri iyo Jenoside barangije ibihano bya bo.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ejo numvaga Depite Polisi Denis kimwe n’abandi ba Honorabule bisararanga ngo nuko bababwiye ko hari ibyakozwe nabi! Ariko abanyarwanda tuzageza he kutemera ko hari ibitatunganyijwe neza?! Kuvuga ko Bye bye Nyakatsi yakozwe nabi mutangire murubire umujinya wende kubahitana?! Ntibizoroha!
Ubu se koko bampoye iki? Nkiri muto nandikishaga imoso ariko naje kubikurwaho n’inkoni z’abalimu. Narakubiswe kugeza aho nshoboye kwandikisha ukuboko kw’iburyo. None dore abazungu bo bandikisha imoso (reba uwo mudamu)!!! Akumiro ni amavunja!