U Rwanda rwatumiwe mu nama ya UN yiga ku biza nk’igihugu bijya byibasira

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kazuya Ogawa yatumiye Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi kuzajya kwitabira inama y’Umuryango w’Abibumbye (UN) yiga ku kwirinda no guhangana n’ibiza, iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Sendayi mu Buyapani kuva tariki 15-17/3/2015.

U Rwanda nk’igihugu cyibasiwe n’ibiza birimo inkangu, imitingito, inkuba n’ibindi; ngo rushobora kunguka ubunararibonye ku bahanga n’impuguke mu bijyanye n’ibidukikije no guhangana n’ibiza, nk’uko Ambasaderi Kazuya yabitangaje.

“Uretse kuganira ku biza, tuzaba tubonye n’umwanya wo kuganira ibijyanye n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi, ndetse mu byo u Buyapani buteramo inkunga u Rwanda hashobora kwiyongeraho iyo kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza”, nk’uko Ambasaderi Kazuya yabitangarije abanyamakuru, nyuma y’ibiganiro yari amaze kugirana na Minisitiri w’Intebe, ku wa kabiri tariki 10/3/2015.

Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda yatumiye Minisitiri w'Intebe kujya kwitabira inama yiga ku biza.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda yatumiye Minisitiri w’Intebe kujya kwitabira inama yiga ku biza.

Ku rundi ruhande ariko, ngo u Rwanda narwo ruzagaragaza ibyo rumaze kugeraho mu guhangana n’ingaruka z’ibiza ndetse n’imiterere yarwo mu kwibasirwa nabyo, nk’uko Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Dr Charles Muligande, nawe yabisobanuriye itangazamakuru.

Ati “Tuzagaragaza uburyo imiyaga iva iburengerazuba mu nyanja ya Atlantika ihurira ku misozi ya Kongo-Nil n’imiyaga iva iburasirazuba mu nyanja y’u Buhinde; ikaba ari yo mpamvu mu Rwanda ari agace kibasirwa n’inkuba cyane”.

Amb Kazuya aganira na Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi.
Amb Kazuya aganira na Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi.

Igihugu cy’u Buyapani gisanzwe gitera inkunga u Rwanda mu bijyanye no kubaka ibikorwaremezo bitandukanye birimo urutindo rwo ku Rusumo ruri ku mupaka wa Tanzaniya n’inzu ikorerwamo n’abakozi bo kuri gasutamo.

U Rwanda kandi ruhabwa inkunga y’u Buyapani yo guteza imbere uburezi bushingiye ku bumenyingiro, iyo guteza imbere ubuhinzi ndetse no kugeza amazi meza n’amashanyarazi ku baturage.

Amb Kazuya avuga ko u Rwanda ruzunguka ubunararibonye ku bahanga n'impuguke mu bijyanye n'ibidukikije no guhangana n'ibiza.
Amb Kazuya avuga ko u Rwanda ruzunguka ubunararibonye ku bahanga n’impuguke mu bijyanye n’ibidukikije no guhangana n’ibiza.
Dr Muligande yavuze ko u Rwanda narwo ruzagaragaza ibyo rumaze kugeraho mu guhangana n'ibiza.
Dr Muligande yavuze ko u Rwanda narwo ruzagaragaza ibyo rumaze kugeraho mu guhangana n’ibiza.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

bongereho ko ari igihugukibasirwa nibiza ariko kibasha kubyitwaramo neza , nditse nkigihugu ubu wavuga ko gihagaze neza nubwo kija kibasirwa nibiza, ubutumire nkubu buturutse ahantu hakomeye nko muri UN buba bukenewe kuko tuzabyungukiramo byinshi,

justin yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka