U Rwanda rwatorewe kuyobora Ihuriro rishinzwe kurwanya ruswa

U Rwanda rwatorewe kuyobora mu gihe cy’umwaka Ihuriro rishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu 18 bya Afurika bihuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).

Umuvunyi Mukuru avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu ihuriro rwatorewe kuyobora rishinzwe kurwanya ruswa
Umuvunyi Mukuru avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu ihuriro rwatorewe kuyobora rishinzwe kurwanya ruswa

Amatora y’inzengo z’ubuyobozi zishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu bya Afurika bihuriye muri Commonwealth yabaye tariki 06 Gicurasi 2022, nyuma y’inama yari imaze iminsi ine kuva ku wa kabiri w’iki cyumweru, ikaba yaberaga i Kigali ihuriyemo abayobozi b’ibihugu 18 byo muri Afurika.

U Rwanda rwasimbuye igihugu cya Uganda na cyo cyari kimaze igihe cy’umwaka kiyobora iryo huriro, aho ryayoborwaga na Beti Kamya-Turwomwe, wavuze ku munsi wa mbere w’iyi nama ko mu bibazo bibahangayikishije harimo iby’amafaranga yibwa mu bihugu by’amavuko akajyanwa mu mahanga.

Yagize ati “Duhangayikishijwe cyane n’ubutunzi bukurwa mu bihugu by’amavuko bukajyanwa ahandi, aho abantu biba amafaranga mu bihugu byabo bakajya kuyahisha mu bindi bihugu cyangwa kuri konte zitazwi, ni ikibazo gihangayikishije dushaka kwitondera cyane”.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’amatora, Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yavuze ko mu gihe u Rwanda rugiye kumara ku buyobozi hari byinshi ruzatanga nk’umusanzu warwo.

Yagize ati “Nk’igihugu gifite ubuyobozi bwiza kandi butihanganira ruswa, ni ugusangira ubwo bunararibonye, ibyo twaboneye hano tuzabyegeranya nk’udushya turi mu bihugu bitandukanye, nta website uriya muryango ugira, icya mbere ni ugushyiraho website, aho twasangirira amakuru, nta teganyabikorwa ry’igihe kirekire bagira, tuzarishyiraho, riri mu byihutirwa”.

Yakomeje agira ati “Muri uyu mwaka tuyoboye tuzagira amahugurwa y’inzego zose, tuzahugura ab’Inteko Ishinga Amategeko, mu Bushinjacyaha, Ubugenzacyaha, abo mu butaka, ziriya nzego zose ari izishinzwe gukurikirana ibya ruswa ndetse no kuyirwanya, ariko na none zikora ku mafaranga ya Leta cyangwa ay’abandi kuko na banki zizamo, ni uko tuzabikora kandi turibwira ko bizatanga umusaruro mwiza”.

Nyuma y’iminsi ine bari mu nama, abayobozi b’inzengo z’ubuyobozi zishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu bya Afurika bihuriye muri Commonwealth, bafashe imyanzuro itandukanye igamije guhashya ruswa nk’uko Umuvunyi Mukuru akomeza abisobanura.

Ati “Mu myanzuro twafashe ni uko ibihugu bigomba gushyira ingufu mu bintu by’ikoranabuhanga, ikindi ni uko twasanze kumenyekanisha umutungo ari imwe mu nkingi zafasha, cyane cyane imvano yawo, ikindi ni ugushyiraho amategeko ajyanye n’iryo menyekanishamutungo ariko imihanire na yo ikazamuka, n’ikurikiranacyaha rigasobanuka mu mategeko, kuko nko mu Rwanda icyaha cya ruswa ni icyaha kidasaza”.

Ngo hari ibihugu bimwe na bimwe usanga icyaha cya ruswa gihanishwa imyaka itanu nyuma yayo kigasaza, ku buryo umuntu ashobora kugenda nyuma yayo akagaruka ntakurikiranwe.

Ikindi abitabiriye iyi nama bifuje ko kizafatwaho umwanzuro n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bazitabira inama ya CHOGM iteganyijwe muri Kamena, ni uko mu itangazo ryabo bagira icyo biyemeza ku bijyanye no kurwanya ruswa.

Undi mwanzuro ni uwo kugaruza umutungo wa Afurika wagiye unyerezwa n’abantu ukajyanwa hanze y’ibihugu, kuko muri iyi nama hari ingero nyinshi z’imitungo iri hanze zagiye zigaragazwa ariko uburyo bwo kuyigaruza bukaba ikibazo.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi nama ku wa Kabiri, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko ruswa igira ingaruka zikomeye ku batuye isi.

Yagize ati “Raporo zinyuranye zagaragaje ko buri mwaka isi ihomba arenga miliyari igihumbi z’amadorali kubera ruswa. Ibi bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage bacu. Iki kiguzi kiri hejuru cyane kandi gikomeje gusubiza inyuma imiryango yacu, kuko ruswa ihungabanya ubukungu ikanadindiza ishoramari”.

Umugabane wa Afurika buri mwaka utakaza miliyali zirenga 50 z’amadorali kubera ruswa mu micungire y’imari, naho hagati y’umwaka wa 1980 na 2018, Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yakiriye inkunga ndetse n’ishoramari bifite agaciro ka miliyali zigera hafi ku bihumbi bibiri by’amadorali, ariko arenga miliyali 1300 yose akaburirwa irengero, kandi yakabaye akura mu bukene abatuye Afurika berenga miliyari 1 na miliyoni 400.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyine niyo mpamvu mwagakurikiranye ibifi binini birya ruswa aho kugirango bikurikiranwe tukajya kurwana n’uwariye 2000 mu kagari. nimucunge ibifi binini izo miliyari nibizinyana bizigarure kandi biragaragara ko mutangiye kubibona nimushyiremo imbaraga oe mubikacire

Freeman yanditse ku itariki ya: 7-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka