U Rwanda rwatangiye kuyobora Ihuriro Nyafurika ry’inzego zitunganya amasoko ya Leta

U Rwanda rwashyikirijwe inshingano zo kuyobora Ihuriro ry’Inzego zishinzwe imitunganyirize y’amasoko ya Leta muri Afurika (African Public Procurement Network- APPN), rusimbuye Côte d’Ivoire yari ku buyobozi.

Joyeuse Uwingeneye (iburyo) ahererekenya ububasha n'uwo asimbuye, Nee Bamba Massanfi
Joyeuse Uwingeneye (iburyo) ahererekenya ububasha n’uwo asimbuye, Nee Bamba Massanfi

Kuva tariki 13 kugeza 16 Ugushyingo 2023, i Abidjah muri Côte d’Ivoire hateraniye inteko rusange y’iryo huriro yabaga ku nshuro yayo ya gatatu, ari nabwo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA), Joyeuse Uwingeneye, yatorerwaga kuyobora iryo huriro mu gihe cy’umwaka, asimbuye Diomande Nee Bamba Massanfi wo muri Côte d’Ivoire.

Ni ihuriro rigamije kugira ngo ibihugu binyamuryango bihane imbaraga, binuzuzanye mu murimo bakora wo gutunganya amasoko ya Leta, kuko abenshi mu barigize ari ibigo bishinzwe gutunganya amasoko ya Leta mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Ubwo yashyikirizwaga inshingano kuri uyu wa kane tariki tariki 07 Werurwe 2024, Umuyobozi Mukuru wa RPPA ari na we ugiye kuyobora iryo huriro mu gihe cy’umwaka, Joyeuse Uwingeneye, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kugeza ku bindi bihugu icyo rushoboye, ari na ko bakomeza kwigira ku bindi bihugu, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorwa by’iryo huriro.

Ati “U Rwanda rwamaze gutangira kuvugana n’ibihugu bitandukanye, Togo, Eswatin, Guinea Konakiri, Zimbabwe, ibyo bihugu ndetse n’ibindi byagaragaje ubushake bwo kugira ngo dukorane, u Rwanda rubashe kubiha sisiteme dukoresha yo gutanga amasoko ya Leta yitwa Umucyo, babonye ibyiza byo gukorera muri iyo sisiteme.”

Uwingeneye aganira n'itangazamakuru
Uwingeneye aganira n’itangazamakuru

Akomeza agira ati “Nk’u Rwanda byagiye bigabanya ingendo abantu bakoraga bapiganira amasoko ndetse n’ibibazo bijyanye na ruswa. Byagiye bigira inyungu ku buryo abo twagiye tubibwira, n’abo twabiganiriye mu mahuriro, babashije kubona ko ari inyungu kuri bo, noneho n’u Rwanda rukabyungukiramo, kuko iyo serivisi iyo tugiye kuyitanga muri kiriya gihugu irishyurwa, tukabaha ubwo bumenyi, tukabibakorera, bikunganira icyo igihugu cyinjiza mu buryo bw’amafaranga.”

Umuyobozi ucyuye igihe w’iryo huriro, Diomande Nee Bamba Massanfi, avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora ibikorwa by’ihuriro, kubera ko cyamenyekanye neza hashize igihe gito ribayeho, gusa ngo hari byinshi byagezweho, nubwo bagifite umukoro kuko hari ibigomba gukorwa.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Dr. Uzziel Ndagijimana wayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha, ku muyobozi ucyuye igihe n’ugiye ku mukorera mu ngata, yabasabye gukomeza gukorera hamwe bakarushaho guteza imbere ibikorwa by’iryo huriro, kugira ngo bikomeze kugirira akamaro ibihugu binyamuryango.

Bimwe mu bikorwa by’ihuriro bigomba gushyirwamo imbaraga, ni ubufatanye kugira ngo bibafashe kuba ihuriro rizwi ku rwego rwa Afurika yunze Ubumwe, barushaho kurimenyekanisha mu bice bitandukanye by’umugabane, kubera ko gutanga amasoko ya Leta, ari inkingi ikomeye mu bukungu bw’igihugu icyo ari cyo cyose.

Umuyobozi ucuye igihe, Diomande Nee Bamba Massanfi
Umuyobozi ucuye igihe, Diomande Nee Bamba Massanfi

Biteganyijwe ko mu Gushyingo u Rwanda ruzakira inteko rusange y’iri huriro, ihuza abarenga 200 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, ikaba izaba irimo kuba ku nshuro yayo ya kane.

U Rwanda rubaye Igihugu cya gatatu kiyoboye iryo huriro kuva ryatangira mu 2018, kubera ko ryabanje kuyoborwa na Eswatin, yasimbuwe na Côte d’Ivoire, ari na yo u Rwanda rusimbuye ku buyobozi.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yabasabye gukomeza gukorera hamwe
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yabasabye gukomeza gukorera hamwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka