U Rwanda rwatangiye kumvikanisha ibitekerezo mu kanama gashinzwe umutekano

Nyuma y’ukwezi kumwe rwinjiye mu kanama gashinzwe umutekano ku isi mu muryango w’abibumbye, u Rwanda rwatangiye kumvikanisha ibitekerezo byarwo ndetse runasaba impinduka mu imikorere y’aka kanama.

Mu nama yo gufatira ibihano imitwe irwanira muri Congo yabaye tariki 01/02/2013, u Rwanda rwaragaragarije abagize akanama ko kugendera kuri raporo yakonzwe n’impugucye zigendeye ku marangamutima bidakwiye, ahubwo hacyenewe izindi mpugucye zishaka amakuru ashingiye ku kuri.

Rushingiye ku wari umuyobozi w’izi mpugucye, Steve Hege, u Rwanda ruvuga ko amakuru agaragara muri iyi raporo atagenderwaho ngo hafatwe ibihano; nk’uko Inner City Press yashoboye kubitangarizwa n’abitabiriye iyi nama.

U Rwanda ruvuga ko uretse Hege wagaragaje gushyigikira FDLR nk’uko yabigaragaje kuri internet, ngo izindi mpuguke bakoranye arizo Bernard Leloup na Marie Plamadiala ntibigeze bagera mu bihugu bitungwa agatoki, ahubwo bagendeye ku makuru bahawe n’ubuyobozi bwa Congo.

U Rwanda ruvuga ko izi mpugucye zagombaga kugera mu Rwanda ndetse n’ubunyamabanga bw’umuryango w’abibumbye bukabimenyesha u Rwanda kugira ngo bashobore gukorana.

Izi mpugucye zakoze raporo ku bibazo by’intambara ibera muri Congo zinegwa kuba zari zisanzwe zidakorana n’u Rwanda kuburyo ibyo zakoze zagombaga gutesha u Rwanda agaciro hagendewe ku nyandiko zagiye zandika.

Nyuma ya Hege wanditse agaragaza kwifatanya na FDLR, Bernard Leloup nawe mu mwaka wa 2003 yanditse inkuru agaragaza kunenga abayobozi b’u Rwanda mu nkuru yise Time to Turn the Heat On President Kagame.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka