U Rwanda rwatangije ikigo gishya kizakira abana bahoze mu gisirikari

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gusubiza abari abasirikari mu buzima busanzwe (RDRC) cyafunguye ikigo gishya kizajya cyakira abana bahoze mu gisirikari bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kugira ngo bigishwe mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Benshi mu bana bazaca muri icyo kigo bahoze mu mitwe y’inyeshyamba yitwara gisirikari ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, irimo n’umutwe wa FDLR. Abo bana bazigishwa amasomo abafasha guhindura imitekerereze (psychology), abandi bigishwe imyuga mu gihe abandi bashobora gukomeza mu mashuri asanzwe.

Icyo kigo kiri mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze cyatangiye tariki 20/04/2012; nk’uko bitangazwa na Jean Sayinzoga, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gusubiza abari abasirikari mu buzima busanzwe.

Icyo kigo kizabasha kwakira abana 28 bafite hagati y’imyaka 13 na 18 bahoze ari abasirikari. Benshi mu bana bahoze ari abasirikari bavuga ko binjijwe mu gisirikari ku ngufu, bakaba baragiye bajyanwa mu bikorwa by’intambara ku ngufu ndetse bagakoreshwa imirimo ivunanye n’imitwe y’inyashyamba ya FDLR na Mai Mai.

Umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abantu basize bakoze Jenoside mu Rwanda. Uyu mutwe ukorera mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa uregwa kuba umwe mu mitwe ikoresha abana mu bikorwa bya gisirikari.

Abana benshi bahoze ari abasirikari batandukanyijwe n’ababyeyi ba bo. Mu masomo y’amezi atatu bazajya baherwa muri icyo kigo, bazanafashwa kongera kubona ababyeyi ba bo ku babafite cyangwa abandi bantu bo mu miryango ya bo.

Ubuyobozi bwa RDRC buvuga ko ari inshingano y’u Rwanda gufasha abana nk’abo kongera kugarura icyizere no kumva ko bashobora kugira icyo bigezaho nyuma y’ibikorwa bya kinyamswa bashowemo mu gisirikari bakanigishwa ingengabitekerezo y’urwango bakiri bato.

Ikigo cy’igihugu cyo gusubiza abari abasirikari mu buzima busanzwe gisanzwe gitera inkunga abari abasirikari mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere, bakanahabwa inyigisho zihindura imitekerereze y’urwango baba bavanye mu mitwe y’inyeshyamba itandukanye bakabona kwinjizwa muri sosiyete nyarwanda.

U Rwanda rwahagurukiye gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abana bahoze mu gisirikari, ndetse rushimwa n’umuryango w’abibumbye ku bw’imbaraga rwashyize muri icyo gikorwa; nk’uko Radhika Coomaraswamy, ushinzwe abana n’ibikorwa by’intambara mu muryango w’abibumbye aherutse kubitangariza.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka