U Rwanda rwatangije amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro muri za gereza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), rwatangije amashuri atanu yigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET), yubatswe mu magereza atanu yo mu gihugu kugira ngo abagororwa bahabwe ubumenyi buzazamura imibereho yabo nyuma yo kurangiza igihano.

Abagororwa bashyiriweho amashuri y'imyuga
Abagororwa bashyiriweho amashuri y’imyuga

Ni igikorwa RCS yatangirije muri gereza ya Rwamagana kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Werurwe 2021, gereza ibarirwamo imfungwa 200 ziyandikishije gukurikirana amasomo y’ubwubatsi, amashanyarazi, no gusudira.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, atangiza ayo masomo ya TVET muri gereza ya Rwamagana, yagize ati "Aya ni amahirwe mukwiye gufata neza kuko azabaha ubumenyi buzabafasha nyuma yo kurangiza igihano cyanyu".

Akomeza agira ati “Nusohoka hano bizagufasha kujya guhangana ku isoko ry’umurimo aho kwishora mu byaha”.

Umushinga w’amashuri ya TVET watangijwe mu magereza ufite agaciro ka miliyari enye (4) z’Amafaranga y’u Rwanda, harimo n’inkunga yatanzwe n’igihugu cy’u Buholandi.

Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda nawe yifatanije na Minisitiri Busingye mu gutangiza ayo mashuri.

Iyo gahunda y’amasomo y’imyuga mu magereza igizwe na gahunda y’amezi atandatu, aho abahawe impamyabumenyi bahabwa icyemezo cya TVET.

Abarimu bigisha ayo masomo bazajya baturuka muri gereza zo hanze, ariko RCS irimo kubaka sisitemu y’imbere mu gihugu yemerera ikigo kwita ku banyeshuri bacyo.

Umuyobozi w’uwo mushinga CP Charles Kwizera, avuga ko abakozi ba RCS 36 barimo kwiga mu mashuri ya IPRC ibijyanye na tekiniki, nibarangiza bakazakomereza kwigisha mu mashuri ya TVET muri gereza muri gahunda ya RCS.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka