U Rwanda rwasinye amasezerano yo kongera ubushobozi Ikigo kigenzura imiti n’ibiribwa

U Rwanda rwasinye amasezerano azarufasha kubaka ubushobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (RFDA), yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije hamwe na Amb. Nicholas Bellomo, uhagarariye Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’ Uburayi (EU).

Abayobozi nyuma y'isinywa ry'ayo masezerano
Abayobozi nyuma y’isinywa ry’ayo masezerano

Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali ku mugoroba wo ku wa 22 Kamena 2022, akaba akubiyemo arenga miliyoni 11 z’Amayero, ni ukuvuga arenga miliyari 11 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ibihugu by’i Burayi birindwi birimo u Bufaransa, u Bubiligi, Sweeden, Lithuania , u Budage, biri mu bizatera inkunga amahugurwa azatangwa ku bakazi b’Abanyarwanda mu rwego rwo kubaka ubushobozi bwa RFDA, bikaba ari bimwe mu bigize inkunga iterwa uyu mushinga, aho byatanze ibikoresho bizifashishwa muri za Laboratwari (Laboratory).

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, avuga ko mu rwego rwo kugira ngo RFDA izagere ku rwego rwo kwizerwa ku ruhando mpuzamahanga, hagomba kubaho kubaka ubushobozi butanga icyizere.

Yagize ati “Mu myiteguro yo kugira ngo inkingo zizakorerwa mu Rwanda, zizajye ku isoko hanze zigurwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, n’ibihugu bitandukanye, ni uko iki kigo gitanga icyizere ko umuti n’urukingo bikorewe mu Rwanda biba byemewe gukoreshwa. Hazabaho impuguke zizaturuka muri biriya bihugu, ubushakashatsi tuzakorana, ibikoresho bimwe bya za Laboratwari (Laboratory) mwabonye twakiriye”.

Amb. Nicholas Bellomo, avuga ko aya masezerano aziye igihe, kubera ko mu Rwanda hagiye gutangira kubakwa uruganda rw’inkingo.

Ati “Uyu mushinga uri mu mugambi w’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi wo gushyigikira Leta y’u Rwanda mu nzozi ifite, zo kuba isangano ry’ahakorerwa inkingo kuri uyu mugabane. Aya masezerano twashyizeho umukono, azemerera ibihugu bimwe by’i Burayi birangajwe imbere n’u Bufaransa, gufatanya n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa mu Rwanda”.

Akomeza agitra ati “Kugira ngo bigifashe, bitanga ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga nko guteza imbere urwego rw’amategeko rukenewe cyane, kugira ngo izo nkingo zikorwe ndetse no mu rwego rw’inganda z’imiti. Aya masezerano aziye igihe kuko ajyanye n’itangizwa ry’uruganda rwa BION TECH”.

Umuyobozi Mukuru wa RFDA, Dr. Emile Bienvenue, avuga ko amasezera yahise atangira gushyirwa mu bikorwa guhera igihe yasinyiwe.

Ati “Aya masezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa uyu munsi kuva twamara kuyasinya, aba mwabonye ahangaha baturutse i Burayi, abenshi baraguma ahangaha, dukorane gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ryayo. Hazajya habaho inama zinyuranye, kwigisha abakozi bacu, ndetse mu gice cya kabiri gifite Amayero miliyoni 9, hazabamo impuguke izaza kwicara hano akahamara imyaka ine”.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa kane tariki 23 kamena 2022, hashyirwa ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa uruganda rukora inkingo mu Rwanda, rukazubwa n’uruganda rukora inkingo mu gihugu cy’u Budage (Bion Tech), nyuma yo kuzura rukazafasha ibihugu bya Afurika gutangira gukora inkingo ubwabyo.

Ibyiciro bibiri bya mbere by’urwo ruganda bikazubakwa ku buso bungana na metero kare 800, aho icyo gihe ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora inkingo zigera kuri miliyoni 50 ku mwaka.

Mu ntangiriro abakozi ba Bion Tech bakazaba aribo bazabanza kuhakorera mu rwego rwo gufasha ikorwa ry’inkingo, ari nako bafasha abakozi b’Abanyarwanda kugira ngo bazajye babyikorera ubwabo mu gihe kizaza.

Biteganyijwe ko uru ruganda ruzubakwa mu cyanya cyahariwe inganda cya Kigali giherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka