U Rwanda rwasinye amasezerano na Autriche y’ubufatanye ku ikoreshwa ry’ikirere
U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no gukoresha ikirere na Autriche (Austria), akazafasha sosiyete ya RwandAir kugirira ingendo muri icyo gihugu.
- Amasezerano yasinywe yitezweho inyungu ku bihugu byombi
Ibihugu by’u Rwanda na Autriche byombi byagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 mu bijyanye no kwakira ingendo z’ikirere, aho nka Autriche yavuye ku mubare w’ingendo w’ibihumbi bisaga 319 mu mwaka wa 2019, bakagera ku kwakira ingendo ibihumbi bisaga 118 muri 2020, naho abagenzi bakagabanuka kuva kuri miliyoni 36 bakagera kuri miliyoni 9.
Iri gabanuka ryanageze ku Rwanda kuko umubare w’abagenzi wagabanutse ukava kuri miliyoni 1.5 mu 2019, bakagera ku bihumbi 661 muri 2020.
Amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ikoreshwa ry’ikirere yasinywe ku wa Kabiri tariki 19 Nyakanga 2022, hagati y’ibihugu byombi yari ahagarariwe na Minisitiri w’ibikorwa remezo, Dr. Ernest Nsabimana ku ruhande rw’u Rwanda, mu gihe Otirishe yari ihagarariwe na Ambasaderi wayo mu Rwanda, Dr. Christian Fellner.
Minisitiri Dr. Nsabimana, avuga ko amasezerano yasinywe afitiye Igihugu akamaro, kuko bazungukiramo ibintu byinshi, by’umwihariko kuri sosiyete ya RwandAir.
Ati “Ni amasezerano y’ingenzi ku buryo Igihugu cyacu kizungukiramo ibintu byinshi, cyane ko muzi ko dufite sosiyete y’ubwikorezi ya RwandAir itwara abantu ndetse n’ibintu, ikaba nayo izabyungukiramo, mu gihe n’ubundi igihugu cyacu gifite intumbero yo gufungura inzira nyinshi zo mu kirere, dukoresheje RwandAir”.
Akomeza agira ati “Murabizi ko dufite ikibuga cy’indege kirimo kubakwa, nacyo mu minsi iri imbere kikazaba ari ikibuga mpuzamahanga, kizakira indege nyinshi. Ubu rero ni uburyo bumwe nka Leta ihitamo kugira ngo bwifashishwe muri uko kwagura inzira, zaba iz’ubucuruzi, iz’ubukerarugendo dukoresheje inzira yo mu kirere”.
Ambasaderi wa Autriche mu Rwanda, Dr. Christian Fellner, yavuze ko ingendo zo mu kirere ari ingenzi cyane, n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyahinduye byinshi ariko bafite icyizere.
Yagize ati “Ingendo zo mu kirere ni ingenzi cyane, icyorezo cya Covid-19 cyahinduye byinshi, ariko dufite icyizere ko aya masezerano mu by’ikirere azatanga umusaruro mwiza. Tuzi ko u Rwanda rurimo kubaka ikibuga cy’indege gishya, ikibuga cya Vienna nacyo gikoreshwa n’Umuryango w’Abibumbye, ni nacyo gicumbi cy’ingendo z’indege mu karere, kuko kiri hagati y’ibihugu by’u Burayi, niho indege nyinshi zihurira zigana mu karere”.
Akomeza agira ati “Aya masezerano ni ingenzi mu gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Autriche, natwe turi igihugu gishyira imbere ubukerarugendo nk’uko u Rwanda rubikora, usuye Autriche wakunda imiterere y’icyo gihugu, nk’uko imiterere y’u Rwanda ishimishije”.
Mu gihe Sosiyete y’ubwikorezi ya RwandAir yatangira gukorera ingendo z’ikirere mu gihugu cya Autriche, zaba zije nyuma y’izindi ikorera mu bihugu bitandukanye, birimo ibyo ku mugabane wa Afurika, Amerika, u Burayi ndetse na Aziya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|