U Rwanda rwasinye amasezerano arwemerera kwakira icyicaro gikuru cy’Ikigo Nyafurika gishinzwe imiti

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2023, nibwo i Kigali hasinywe amasezerano ya nyuma yemeza icyicaro gikuru cy’ikigo gishinzwe iby’imiti muri Afurika (African Medicine Agency/AMA), kigomba kuba mu Rwanda.

Abayobozi ku mpande zombi nyuma yo gusinya ayo masezerano
Abayobozi ku mpande zombi nyuma yo gusinya ayo masezerano

Ni amasezerano yasinywe hagati ya Leta y’u Rwanda n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yari ahagarariwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana ku ruhande rw’u Rwanda, hamwe n’umuyobozi ukuriye komisiyo y’ubuzima mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe, Madam Minata Samate Cessouma.

Nubwo muri Afurika hasanzwe hari imiti ihakorerwa, ariko nta hantu yagenzurirwaga mu rwego rwa Afurika nk’umugabane, kuko buri gihugu cyagiraga gahunda zacyo zitandukanye, aribyo ikigo cya AMA kizajya kigenzura, birimo imiti n’ibindi bivura cyangwa bikoreshwa ku buzima bw’abantu, kugira ngo harebwe ko byujuje ubuziranenge, binagire umumaro munini mu kwihutisha ko imiti n’ibindi bikoresho bikorerwa ku mugabane wa Afurika.

Kugira ngo u Rwanda rutoranywe habayeho guhatana n’ibindi bihugu 13 byo ku mugabane wa Afurika, ku buryo hari byinshi byagendeweho, birimo kureba ibyo igihugu kimaze kugeraho yaba mu miyoborere, kwita ku mibereho y’abaturage, uruhare igihugu kigira mu gufasha no gufatanya n’ibindi ku mugabane, hamwe n’ubushake igihugu gifite mu guteza imbere inzego z’ubuzima.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, Minisitiri Nsanzimana yavuze ko ikigiye gukurikira ari ibijyanye no kuzuza ibyo icyo kigo kigomba.

Ati “Iyo ikigo kigiyeho kiba kigomba kugira abakozi, guhera ku muyobozi Mukuru, aho ikigo kizakorera Leta y’u Rwanda niyo yahatanze, kuzashyiraho ibikoresho, za Laboratwari bazakoresha no gutangira imirimo y’ibanze, ni byo bigiye guhita bikurikiraho.”

Akomeza agira ati “Icyabaye uyu munsi kwari gufungura umuryango kuri ibyo bindi nakwita ko ari ugushyira mu bikorwa, ibyo dusanzwe tuzi n’ubundi mu kazi kacu ka buri munsi, birimo gushaka abakozi, ibikoresho, gushyiraho igenamigambi n’ibindi, ibyo byo birahita bitangira".

Madam Minata Samate Cessouma
Madam Minata Samate Cessouma

Umuyobozi ukuriye komisiyo y’Ubuzima muri AU Madam Minata Samate Cessouma, yashimiye u Rwanda kuba rwarashoboye gutsindira kugira icyicaro gikuru cya AMA, kuko ari ingenzi kuri bo ndetse no kuri Afurika muri rusange.

Ati “Kugira ngo iki cyicaro kibe mu Rwanda byari uguhatana, kuko twari dufitemo ibihugu 13 byifuzaga kukigira, ntabwo byari byoroshye, ariko abagize itsinda ryari rishinzwe kugenzura bemeza ko u Rwanda ari rwo rugomba kwakira icyicaro gikuru cya AMA. Ni iby’ingenzi kandi turashimira u Rwanda uko rwahatanye, ni iby’agaciro ku Rwanda na Afurika muri rusange, kandi nidufatanyiriza hamwe tuzagera ku ntego zacu mu rwego rw’ubuzima.”

Biteganyijwe ko guhera tariki 19 Kamena kugera 22, inama ya mbere y’ubuyobozi bwa AMA aribwo izatangira, n’ubuyobozi bukuru bwa AU, hagamijwe gutangira gushyiraho gahunda yo gushaka abayobozi b’ikigo.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka