U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’igihugu cya Malta
Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2023, u Rwanda n’Igihugu cya Malta byasinyanye amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Nk’uko tubisanga ku rukuta rwa Twitter rwa minisiteri y’ububanyi n’amahanga, ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, hamwe na na mugenzi we w’igihugu cya Malta, Ian Borg.
Aya masezerano azibanda ku bijyanye na serivisi zo mu kirere, ubufatanye mu mahugurwa kuri dipolomasi, ubukerarugendo ndetse no kwakira abashyitsi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|