U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bitandatu bya mbere byashyizeho amategeko akumira impanuka

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryashyize u Rwanda mu bihugu bitandatu byashyizeho amategeko n’ingamba bibafasha guhangana n’impanuka zo mu muhanda.

Ni muri raporo yakozwe mu mwaka wa 2023, ku ishusho y’umutekano wo mu muhanda ku Isi, ikorerwa ku bihugu 166, byashyizeho amategeko akumira impanuka, harimo 48 byashyizeho ayujuje ibisabwa na OMS birimo n’u Rwanda.

Iyo raporo yerekana ko muri 2021 abarenga kuri 1,190,000 baburiye ubuzima mu mpanuka zabereye mu mihanda itandukanye yo hirya no hino ku Isi, nubwo zagabanutseho 5% ugereranyije na 1,250,000 zari zahitanye mu mwaka wa 2010.

Imibare yo mu bihe bitandukanye ya Polisi y’u Rwanda yerekana ko mu mwaka wa 2019, abantu 739 bahitanywe n’impanuka, muri 2020 zica 687, muri 2021 zitwara ubuzima bw’abagera kuri 655, naho mu muri 2022 zica abantu 617, mu gihe kugera mu Gushyingo 2023 hari hamaze kuba impanuka zirenga ibihumbi umunani, aho mu mezi atandatu gusa muri uwo mwaka, zari zimaze gutwara ubuzima bw’abantu 385.

Muri iyo raporo OMS yerekana ko ibihugu bitandatu birimo n’u Rwanda, byafashe ingamba ku ngingo zigera kuri eshanu zari ku isonga mu biteza impanuka, zirimo kubuza abanyoye ibisindisha gutwara ibinyabiziga, kuticaza abana mu modoka imbere, kwambara ingofero zabugenewe kuri moto, kugabanya umuvuduko w’ibinyabiziga no kwambara umukandara mu modoka.

Rimwe muri ayo amategeko n’irihana uwatwaye ikinyabiziga gikoresha moteri, kandi yanyoye inzoga ku gipimo kirenze 0.8 by’amagarama kuri litiro y’amaraso, aho ahanishwa igihano cy’igifungo kiva ku minsi irindwi kikagera ku mezi atandatu, naho ingingo ya 42 muri iryo tegeko, ikemera ko ashobora gucibwa amande yikubye inshuro icyenda by’ibihumbi 20 biteganyijwe, bivuze ko ashobora kugera ku bihumbi 180.

Imibare ya Polisi y’u Rwanda yerekana ko mbere gato no mu bihe bya Covid-19, abashoferi batwara amakamyo bagera ku 150 ari bo bafatwaga buri joro bazira gutwara banyoye ibisindisha, gusa ngo ubu uwo mubare waragabanutse ugera hagati y’abantu 10 na 12 ku munsi.

Umuryango w’Abibumbye ufite intego y’uko impanuka zigomba kugabanukaho 50% bitarenze muri 2030.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka