U Rwanda rwashyikirijwe imirambo y’abaturage babiri biciwe muri Uganda
Ku mupaka wa Gatuna mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri 2021, habereye igikorwa cyo kwakira ku mugaragaro imirambo ibiri y’Abanyarwanda biciwe mu gihugu cya Uganda.

Abo bishwe ni Dusabimana Théoneste w’imyaka 52, uvuka mu dugudu wa Kiriba mu Kagari ka Muhambo mu Murenge wa Cyumba wabonetse ku wa 30 Kanama 2021 yishwe.
Undi ni Bangirana Paul w’imyaka 47 wo mudugudu wa Cyasaku, akagari ka Nyarwambu mu Murenge wa Kaniga wabonetse yishwe ku itariki 02 Nzeri 2012.

Muri icyo gikorwa, Leya ya Uganda yari ihagarariwe na Chairman w’Akarere ka Kabale Hon. Nelson Nshangabasheija n’Inzego z’Umutekano, mu gihe Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Félix, ari kumwe n’inzego z’Umutekano.
Abo Banyarwanda bishwe bombi babaga muri Uganda, aho bari basanzwe bakorera imirimo yabo ya buri munsi.

Ohereza igitekerezo
|
Birababajepe??
Twihanganishije imiryango yabobantu biciwe mu bugande
Abazize ibyo batazi imana ibakire...ntibikwiye ko hari amaraso ameneka u.umunyafrika we are one ...let us make the united states of africa( USAF)