U Rwanda rwashyikirijwe igihembo cya UN kubera kwita ku bagore bahuye n’ihohoterwa
Umuryango w’Abibumbye washyikirije u Rwanda igihembo rwahawe mu kwezi gushize kuko rwitaye by’umwihariko ku bibazo by’ihohoterwa rikorerwa abagore bakabona serivisi nziza.
Icyo gihembo cyitwa United Nations Public Service Award cyashyikirijwe umuyobozi wa Isange One Stop Center, IP Goreth Mwenzangu ,mu muhango wabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika tariki 26/06/2012.
Isange Stop Center yashinzwe mu mwaka wa 2009 ku gitekerezo cy’umufasha wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, kugira ngo yite ku bagore n’abana bagize ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Isange One Center ikorera ku bitaro bya Polisi bya Kacyiru itanga serivise zo kwa muganga ku bagore n’abana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikanabagira inama ndetse ikanakurikirana ko ababigizemo uruhare bashyikizwa inzego z’ubutabera.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|