U Rwanda rwashyikirije Croix Rouge abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda
Intambara yamaze iminsi ine ibera mu burasirazuba bwa Congo mu gace ka Kibumba yakomerekeyemo abarwanyi 15 ba M23 bahungiye mu Rwanda bagashyikirizwa umuryango mpuzamahanga wita ku mbabare Croix-Rouge nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga.
Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda itangaza ko kuva taliki 25/10/2013 ibisasu 20 n’amasasu mato menshi byaguye ku butaka bw’u Rwanda bihitana Abanyarwanda 2 bikomeretsa abandi bantu 16 barimo Abanyarwanda 9 n’Abanyecongo 7.
Abakomeretse gahoro bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Bugeshi abari barembye boherezwa ku bitaro bikuru bya Rubavu barimo Muhoza Eric w’imyaka 12, Gisubizo J D’Armour w’imyaka 14, Amani w’imyaka 8, Gasigwa w’imyaka 4, Nzayisenga Alivera w’imyaka 71, Ntamukunzi Sofia w’imyaka 70, Safari Gisore w’imyaka 35 hamwe na Catherine Gahombo w’imyaka 58.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Nzabamwita Joseph avuga ko ibisasu byarashwe mu Rwanda byaguye mu mirenge ya Busasamana na Bugeshi mu karere ka Rubavu bihitana uwitwa Jacqueline Niyonsaba w’imyaka 30 hamwe na Habimana Musafiri w’imyaka 45.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda avuga ko itsinda ry’ingabo za EJVM rishinzwe kugenzura imipaka rashyizweho na ICGLR ryatumiwe kugenzura ibi bikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda haraswa ibisasu byinshi bigakomeretsa inzirakarengane.
Ku mugoroba wo kuri uyu wambere taliki 28/10/2013 akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi kateranye kugira ngo kaganire ku kibazo cya Congo nyuma y’urupfu rw’umusirikare wa Tanzania waguye Kiwanja mu mirwano yahuje M23 n’ingabo za Congo.
Uhagarariye igihugu cy’ubufaransa muri aka kanama, Gerard Araud, yashimye ibyabaye mu mpera z’iki cyumweru aho abarwanyi ba M23 barwanyijwe ingabo za Leta zigasubira mu duce zari zarakuwemo n’ubwo aka kanama katibanze ku kibazo cy’u Rwanda rwatewemo ibisasu.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|