U Rwanda rwashyikiije EJVM umusirikare mukuru wa Congo wafatiwe mu Rwanda
U Rwanda rwashyikirije itsinda ry’ingabo za ICGLR umusirikare wa Congo w’imyaka 38 sous-lieutenant Sibomana Andre Kangaba nyuma yo gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda yasinze ibiyobyabwenge.
Taliki 14/02/2014 nibwo Sibomana yatawe muri yombi n’ingabo z’u Rwanda saa 21h45 mu mudugudu wa Rulembo akagari ka Byahi umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu. Ubwo yahabwaga ijambo n’ingabo za EJVM yatangaje ko yahohotewe kuko yafashwe aje gushaka ubwiherero.

Sibomana abaye umusirikare wa 13 u Rwanda rushyikiritse itsinda rya EJVM, Maj Francis Nyagatare wungirije umuyobozi wa batayo yamufashe, avuga ko hakomeje kwibazwa impamvu aba basirikare ba Congo bakomeje kuyobera mu Rwanda.
Nubwo ubuyobozi bwa Congo bwakunze gushyira mu majwi ingabo z’u Rwanda kuvogera ubutaka bwa Congo, Col Assambo Jacques uyobora ingabo za EJVM avuga ko Congo itaragaragaza abo yafashe, ahubwo ashima imyitwarire y’ingabo z’u Rwanda kuko bagaragaza imikoranire myiza n’iri tsinda.

Umuyobozi w’ingabo za EJVM avuga ko bikwiye ko ingabo za Congo zigishwa kumenya amategeko agenga ingabo z’igihugu, kuko abafatwa bafatirwa ku butaka bw’ubutaka bw’u Rwanda bafite intwaro hamwe n’imyenda ya gisirikare kandi bitemewe.
Ubuyobozi bwa Congo buvuga ko abasirikare bafatirwa mu Rwanda bashimutwa, Maj Francis avuga ko bashimutwa bagakurikiranywe n’igihugu cyangwa bigatangazwa ariko benshi bafatwa basinze bagenzi babo bakababurira irengero kandi iyo baje mu Rwanda bakirwa neza, kuburyo hari abasubizwa iwabo banga.

Sous-lieutenant Sibomana Andre Kangaba wafatiwe mu Rwanda asanzwe avuga mu birere mu mujyi wa Goma, niwe musirikare mukuru u Rwanda rwafashe rumushyikiriza EJVM kuva mu mwaka wa 2013.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko Congo yazigishije ingabo zabo disciplinne? buri gihe ngabo kubutaka bwacu baranngiza ngo u Rwanda nirwo rubarizwa muri Congo! bazigishwe ko ubutaka bw’ikindi gihugu ari ntavogerwa.
ABA BAGINGA UBUKURIKIRA NI UKUBAKOSORA KUKO BAFITE IKIBAGENZA SI GUSA KO NTAWACU BARAFATA IBI NABYO NI UKUBYIBAZAHO
ariko nkaba koko babaye bate , jyenda Rwanda waramamaye kugeza naho abasirikari bikindi gihugu bakaza gushaka ubwiherero bwo mu rwanda, ibi bikweereka uburyo tumaze kuzamuka kurwego rwo hejuru, yewe niyo yaba yazanywe nibindi ntibyamworohera kuko zirimaso iz’amarere. ntituma unagira icyo utekereza cyo guhungabanya umutekano w’u rwanda
discipline iranga abanayrawanda i=niyo ntsinzi y;ubugome tugirirwa n’abanayamahanaga baba bashaka kudushotora. dukomeze twiheshe agaciro mu byo dukora byose kandi bizagora abanayamahanaga kutwinjiramo dore ko niyo haba hari ikibagenza umugambi wabo uzabapfubana
Uyu mu Jinga aza kunnya mu gihugu cyacu gute ?