U Rwanda rwarangije kwimurira impunzi z’Abanyekongo mu nkambi ya Kigeme

Minisiteri yo gucyura impunzi no guhangana n’ibiza (MIDIMAR) iratangza ko ku fatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) barangije kwimurira impunzi z’Abanyekongo babaga mu nkambi ya Nkamira bazijyana mu nkambi ya Kigeme.

Ubwo icyo gikorwa cyasozwaga tariki 03/09/2012, impunzi zari zimaze kwimurira mu nkambi ya Kigeme zigera ku 14043. Uwo munsi himuwe impunzi 103.

Inkambi ya Nkamira yashyiriweho kwakira impunzi z’Abanyarwanda bahunguka, kuba yari yarakiriye Abanyekongo byabangamiraga igikorwa cyo kwakira Abanyarwanda kandi amasezerano mpuzamahanga asaba ko impunzi zijyanwa kure y’ibihugu bihunze.

Kuba inkambi ya Nkamira itazongera kubamo impunzi z’Abanyekongo ntibivuze ko batazongera kwakira impunzi z’Abanyekongo, ahubwo abazajya baza bazajya bagana ibiro bibishinzwe i Kigali.

Haramutse habaye ikibazo gituma impunzi ziza ari nyinshi zakwakirirwa muri iyo nkambi cyane ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakunze kugaragara ibibazo; nk’uko bisobanurwa na Antoine Ruvebana, Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR.

Gufunga inkambi ya Nkamira ku Banyecongo bikozwe nyuma yo kubona ko nta mubare munini w’impunzi ziza kubera imirwano ahubwo hagenda haza umwe umwe bakurikiye imiryango yabo yahungiye mu Rwanda.

Inkambi ya Nkamira igiye gukomeza kwakira impunzi z’Abanyarwanda bahunguka bava mu mashyamba ya Congo kuko abataha mu Rwanda babanza kwakirirwa Nkamira mbere yo koherezwa mu miryango yabo.

Rai Mutomboki ikomeje kumenesha abavuga Ikinyarwanda

Mu gihe bisa nk’aho nta mpunzi z’Abanyekongo zigihungira mu Rwanda ari nyinshi, hari amakuru avuga ko Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bakomeje kumeneshwa n’imitwe yitwaza intwaro irimo Rai Mutomboki hamwe na FDLR babasanga mu miryango yabo bakabamenesha.

Nkuko ubuyobozi bw’inkambi ya Nkamira bubitangaza, Abanyekongo 32 bageze mu Rwanda ku mugoroba wa tariki 04/09/2012 bahunga ihohoterwa bakorerwa n’iyi mitwe.

Impunzi nyinshi ni Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Impunzi nyinshi ni Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

Impunzi zageze mu Rwanda zivuye Ngungu zitangaza ko zahunze kubera ibikorwa zikorerwa ririmo gusahurwa, gusenyerwa no kwica.

Mu mpuzi zaje harimo umwana muto wavuye Karuba batemaguye bamuhoye kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Izi mpunzi zivuga ko iri hohoterwa ryakajije umurava kuva aho ibitangazamakuru bya Congo bitangaje ko M23 ari Abanyarwanda b’Abatutsi atari Abanyekongi bituma abandi Banyekongo bishyiramo Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda kuba aribo bababuza umutekano.

Nyuma y’uko u Rwanda rukuye ingabo zarwo muri Rutchuro aho zakoreraga, hahise hafatwa na FDLR, Mai Mai na M23 nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Gutaha kw’ingabo z’u Rwanda bishobora gutuma umutekano w’abaturage uhungabana mu gihe bari bamaze kugira umutekano.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka