U Rwanda rwamaganye umwanzuro w’Abadepite b’i Burayi

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yamaganye umwanzuro w’Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, uvuga ko u Rwanda rutagira demokarasi.

Abadepite mu nteko ishingamategeko y'u Rwanda babaganye umwanzuro w'Abadepite bo mu nteko ishinga amategeko y'i Burayi
Abadepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda babaganye umwanzuro w’Abadepite bo mu nteko ishinga amategeko y’i Burayi

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ihamya ko uwo mwanzuro utesha agaciro ubusugire bw’igihugu.

Niyo mpamvu isaba Inteko ishinga amategeko y’i Burayi gutesha agaciro uwo mwanzuro no gukurikirana bamwe mu badepite bagiye kuyobya bagenzi babo.

Bakwiye ngo kubirukana mu nteko y’i Burayi kandi bakanasaba imbabazi; nkuko byagarutsweho mu nama nyunguranabitegerezo y’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe w’abadepite, yateranye ku tariki ya 10 Ukwakira 2016.

Mu byumweru bitatu bishize, Inteko ishinga amategeko y’u Burayi yohereje mu Rwanda bamwe mu bayigize.

Baje mu Rwanda bavuga ko bazanywe no kugenzura ibijyanye n’uko u Rwanda rwubahiriza ihame ry’uburinganire ndetse n’iterambere ry’abagore n’abakobwa.

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ivuga ko yatunguwe n’uburyo bagenzi babo b’ubumwe bw’i Burayi batoye umwanzuro ku itariki 06 Ukwakira 2016, usaba u Rwanda kubahiriza demokarasi.

By’umwihariko ngo rukongera kuburanisha Ingabire Victoire Umuhoza ufungiwe mu Rwanda kubera gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abayobozi b'inteko ishinga amategeko umutwe w'Abadepite
Abayobozi b’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite

Donatille Mukabalisa, Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite avuga ko imyanzuro y’Inteko y’u Burayi yirengagiza byinshi bijyanye n’amateka y’u Rwanda.

Agira ati “Bishoboke ko hari amakuru menshi badafite, kuko batazi aho igihugu kivuye n’aho kigeze mu kubaka amahoro arambye.”

Yavuze ko umubano hagati y’Inteko zombi ngo wari usanzwe umeze neza, ariko hakaba abashaka ko wazamo agatotsi.

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ivuga ko itigeze iganira n’iy’u Burayi ku kibazo cya Ingabire Victoire. Kubera iyo mpamvu ngo ntabwo bumva impamvu abaje mu Rwanda bagiye kubeshya amahanga.

Abo badepite b’i Burayi bagiye badasuye Ingabire Victoire nk’uko babishakaga, ariko ngo ntabwo ari ikosa rya Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yabayoboraga.

Agira ati “Kuko yababwiye ko bitari mu nshingano zayo kubereka Ingabire, ariko ko uwashaka kujya kumusura ku giti cye adahejwe.”

Depite Rugema Mike we avuga ko Inteko ishinga amategeko y’u Burayi igomba gutanga igisubizo gikwiye.

Agira ati “Twahisemo gukora ku nyungu z’igihugu cyacu, ariko bo barabyirengagiza. Biradusaba gukora ibishoboka byose kugira ngo Inteko y’u Burayi itange igisubizo gikwiriye, aho gusohora umwanzuro nk’uriya.”

Mugenzi we Depite Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko mu mwanzuro w’Inteko y’u Burayi harimo umugambi wo gusobanura demokarasi uko u Rwanda rutayibona.

Agira ati “Baravuga ko Demokarasi yacu idaha ijambo abo tutavuga rumwe ariko twebwe demokarasi yacu ni uko uwaba atavuga rumwe natwe agomba byibura kuba afite ibitekerezo byubaka.”

Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda yashimangiye ko Ingabire Victoire ahamwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside. U Burayi nabwo ngo buzi neza ko Ishyaka rya FDU Inkingi riyoboye umutwe wa FDLR.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

demokarasi yo turayifite keretse babaye hari ikindi bashaka

mugume yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

From Kampala nagobazadutegekera iwacu

ngabire Barnabas yanditse ku itariki ya: 12-10-2016  →  Musubize

Rwanda is realy democratic country but not hospital for mental disordered strainger politicians .Though am not politician, I can’t keep quiet to that fool resolution.Ingabire is not the only woman jailed in Rwanda, what’s surprising is that they had come with their unfair resolution and at the end of their visit they went with it.

james yanditse ku itariki ya: 12-10-2016  →  Musubize

DEMOKARI: UBUTETSI BUSHIRWAHO NABATURAGE KDI BUKABAKORERA NONE IBYO BIRAKORWA MU RWANDA 100% .GUSA HARIKINDI BASHAKA BATUBWIRE.

HABINEZA OLIVIER yanditse ku itariki ya: 12-10-2016  →  Musubize

BAZAHORAHO ABACYA NTEGE ,KUKO NANUBU NTIBIYUMVISHA IBYIZA TUGERAHO BURIGIHE , GUSA TURAZI NEZA DEMOKARASI NUBUTEGETSI BUSHIRWAHO NABATURAGE KANDI BUGAKORERA ABATURAGE KANDI IBYO BIRAGERA KO BIKORWA 100% MU RWANDA AHUBWO KERETSE NIBA HARIKINDI BASHAKA KUGERAHO.

HABINEZA OLIVIER yanditse ku itariki ya: 12-10-2016  →  Musubize

Democrasi Niki? Ubwisanzure mukugaya ibiNkwiye kugawa no gushima ibikwiyevgushimwa nta nkurikizi n
onese my rwanda hari uwfungurav umunwa ntibawuce? Nta demokrasi unaretse nibya ingabire kudasurwa ntitukabeshyane

omar yanditse ku itariki ya: 12-10-2016  →  Musubize

RWOSE ABANYARWANDA DUFITE DEMOKARASI; KDI TWE N’ABAYOBOZI BACU TUBAYEHO MUBURYO BUTUNYUZE.

"IYO DEMOKARASI UBURAYI BUVUGA YABA IHABANYE N’IY’U RWANDA RUGEZEHO"

AHO BACYEKA KO BATUBONERA TWARAHARENZE.

CYAKORA NIBA BATAGENZWA N’UKURI IGIHE KIZAGERA TUBIME IKAZE IWACU.

EREGA UBU TURASHOBOYE NATWE .

Eric yanditse ku itariki ya: 11-10-2016  →  Musubize

Ruramaze! Nta n’ubwo bibareba, ntawabagize abayobozi b’isi.

Umubyeyi yanditse ku itariki ya: 11-10-2016  →  Musubize

ariko abanyaburayi badushaka h iki?
ko twitunze batadutunze ni iki bashaka ubanza baba babuze icyo bakora bagahimbira ku Rwanda .

Alias yanditse ku itariki ya: 11-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka