U Rwanda rwamaganye raporo ya OHCHR yashinje RDF ubwicanyi muri RDC

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye byimazeyo raporo y’ibiro bya Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu (OHCHR), ishinja ingabo z’u Rwanda (RDF) kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abasivili 319, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibinyujije mu itangazo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Kanama 2025, yagaragaje ko ibyo birego nta bimenyetso bifitiwe kandi ko kubigereka ku ngabo z’u Rwanda bidakwiye ndetse binatuma icyizere OHCHR ifitiwe gishidikanywaho, uburyo ishakishamo amakuru na bwo bukibazwaho.

Mu cyumweru gishize nibwo OHCHR yatangaje ko umutwe witwaje intwaro wa “M23, ushyigikiwe n’abagize ingabo z’u Rwanda” hagati ya tariki ya 9 n’iya 21 Nyakanga wishe abaturage bagera kuri 319 mu midugudu ine yo muri teritwari ya Rutshuru, ubwo bari mu masambu.

Leta y’u Rwanda yagaragaje ko gushyira ingabo za RDF muri ibyo birego nta mpamvu, ari n’ibintu bidakwiye kuko bituma abantu bakwibaza ku bunyamwuga bwa OHCDH n’uburyo ikoresha mu gukora raporo.

U Rwanda rwibukije ko Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC (MONUSCO), zananiwe kurinda abasivili babangamiwe n’umutekano muke.

Rwumvikanishije kandi ko ibirego bya OHCHR bibangamiye intego yo kugarura amahoro n’umutekano no guhosha amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka