U Rwanda rwamaganye raporo ya Human Rights Watch

U Rwanda ruvuga ko raporo yasohowe n’umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch - HRW) irimo ibinyoma kuko yashingiye ku makuru ya kera.

U Rwanda ruvuga ko ibigo byashyiriweho kwakira abana bafatirwa mu muhanda byagiye bivugurura imikorere mu buryo bwiza, ku buryo uko byakoraga mu myaka icumi ishize bitandukanye n’uko bikora ubu.

Tariki 27 Mutarama 2020, uwo muryango wa Human Rights Watch wasohoye raporo ivuga ko u Rwanda ruhutaza uburenganzira bw’abana baba bajyanywe mu bigo byagenewe kwakira abana bakuwe mu muhanda.

Muri iyo raporo yabo bavuga ko bavugishije abana bagera kuri 30 bafite imyaka iri hagati ya 11 na 17, bakaba barabavugishije hagati y’ukwezi kwa Mutarama n’Ukwakira 2019. Abo bana bavugishije ngo bahoze mu kigo cyakira abana bafatiwe mu muhanda cya “Gikondo Transit Centre”.

Muri iyo raporo bavuga ko abo bana bababwiye ko bahura n’ihohoterwa ritandukanye muri ibyo bigo, harimo no gukubitwa.

Ibyanditswe muri iyo raporo byavugurujwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, wavuze ko ibyatangajwe na Human Rights Watch bigamije kwanduza isura y’u Rwanda mu buryo rwashyizeho bwo kurinda abana barwo kuba inzererezi.

Minisitiri Busingye yavuze ko raporo ya Human Rights Watch nta shingiro ifite
Minisitiri Busingye yavuze ko raporo ya Human Rights Watch nta shingiro ifite

Minisitiri Busingye yagize ati,“Turabona ibintu mu buryo bubiri buhabanye, ariko ikigaragara ni uko uburyo Human Rights Watch ibonamo ibintu, bifite impamvu za politiki bihishe. Ku bwabo, kuba umwana wo muhanda ni uburenganzira bwa muntu, gukoresha ibiyobyanwenge ni icyaha gikurikiranwa n’inkiko. Batekereza ko Leta idafite uburenganzira bwo kugira icyo ibikoraho, ngo irengere abana bayo bave mu buzererezi”.

Ati “Igitangaje ni ukuntu bavuga abo bana nk’abana bafite imyaka irindwi bari mu muhanda. Twebwe dufite icyo twahisemo, twiyemeje gukemura icyo kibazo tubanje kureba ku mpamvu zituma abo bana bisanga mu muhanda. Human Rights Watch yo ivuga ko Leta y’u Rwanda yagombye kureka abana bakaba mu muhanda nk’uko babyifuza.”

Minisitiri Busingye yavuze ko ibibazo Human Rights Watch izamura muri iki gihe, byakemutse mu myaka umunani ishize, ariko yo ihitamo gukomeza kubirega Leta y’u Rwanda.

Ati “Bariya ni abana b’Abanyarwanda, ni inshingano zacu kubarinda, iyo tubabonye ku mihanda, dusanga hari impamvu zinyuranye zatumye baza mu muhanda, nko kuba mu miryango yabo harimo ibibazo n’izindi mpamvu. Ikintu cya mbere dukora, ni ugushaka imiryango yabo, tukagerageza kubahuza.”
Ati “Hari rero n’abo tutabona imiryango yabo, ubwo iyo bigenze bityo twakora iki? twabarekera mu muhanda? mu myaka umunani ishize, nibwo twabonye ko tugomba gushyiraho ibigo byakira abo bana bakuwe mu mihanda, bakigishwa,bagahinduka abaturage b’ingirakamaro.”

Minisitiri Busingye avuga ko ibigo nka Iwawa na Gitagata byashyiriweho gufasha abo bana, ku buryo usanga abasore bari barasaritswe n’ibiyobyabwenge ndetse n’abana b’abakobwa bahuraga n’ihohoterwa mu muhanda, bahindutse abantu bafite ubuzima bwiza batashoboraga no kubona mu miryango yabo.

Yongeyeho ko ibyo bigo bifite itegeko ryabishyizeho, ku buryo rero bidashobora gukora ibikorwa ibyo ari byo byose bibangamira uburenganzira bwa muntu.

Ku bijyanye n’ubucucike buvugwa muri ibyo bigo, Minisitiri Busingye avuga ko nta shingiro bifite, kuko buri kigo gifite umubare ntarengwa w’abantu gishobora kwakira. Ikigo cya Iwawa cyakira abantu batarenze ibihumbi bitanu, naho icya Gitagata nticyemerewe kurenza abantu ibihumbi bitatu.

Ikigo cya ‘Gikondo Transit Centre’ cyo ntikigira umubare nyawo w’abantu cyakira kuko cyakira abantu baza bagahita bagenda.

Ibyo bigo byakira abo bana bakuwe mu mihanda, bibigisha ibintu bitandukanye bikabafasha mu buzima bwabo nyuma yo gusubira mu miryango.
Minisitiri Busingye yagize ati, “Ubu abagera ku magana, barangije kwiga kudoda,kubaka,gukora amazi,gusudira, gutwara imodoka,n’indi mirimo itanga akazi, ku buryo ubu bifashije kandi bubahiriza amategeko,”

“Leta y’u Rwanda ishora amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyari esheshatu na zirindwi mu kwita kuri ibyo bigo byakira abana bakuwe mu mihanda. Ku kigo cya Gitagataga hari ishuri ribanza n’iryisumbuye kugira ngo urwo rubyiruko rushobora kwiga,”

Minisitiri Busingye yongeyeho ati “Biba bitangaje rero kumva ko hari umuntu uvuga ko u Rwanda rukura abo bana mihanda, kugira ngo imihanda ihorane isuku. Iyo ni imvugo ya Human Rights Watch guhera mu myaka umunani ishize,bakomeza bakoresha birengagije iterambere twagezeho. Abahoze ari inzererezi ubu twabahinduye abaturage b’ingirakamaro”.

Busingye yavuze ko HRW yasohoye iyo raporo mu gihe Komite ishinzwe uburenganzira bw’umwana mu Muryango w’Abibumbye, yatangiye kureba aho u Rwanda ruhagaze mu kubahiriza uburenganzira bw’umwana, ibyo bikaba bigaragaza ko hari impamvu za politiie ziri inyuma y’iyo raporo.

Minisitiri Busingye yasoje agira ati, “nta gaciro tuzaha ibyo birego bidafite ishingiro, u Rwanda ruzakomeza gukora icyo rugomba gukora cyose rurinde abana barwo kujya mu buzererezi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Icyo nzi ni uko tutazakomeza kurebera ibi bintu, bikomeza kudaha agaciri icyi Gihugu gikwiye, uru Rwanda rwashavuye imyaka myinshi rwose u Rwanda batavugiye rwuje ijuru ry’Injereri imyaka myinshi, Amateka yacu aracyadusonga! Kandi byose byabaga Isi yose icecetse! Kuki koko!Twamaganye Human Right Wacth, yiyambika Uruhu rw’ intama Kandi Ari Ikirura! Uburenganzira bwa Muntu, ikiremwa Muntu batabungabunze muri kiriya gihe, Genocide yakorewe Abatutsi ukaba barebera!batavuga! ariko ubu bakaba bavuga turimo guhangana n’ ingaruka zayo ntibabibone! tugomba guhaguruka tukavuga!!!!!

Charity yanditse ku itariki ya: 30-01-2020  →  Musubize

aha wamuntu ibyo uvuga ndabyumva arko nanone koma urutsyo ukoma ningasire, none nkubaze? kwa kabuga wari wagerayo? ntuzahagere kko sahokujyana umunyarwanda, basise wari wabona umwana uvuyeyo? yewe umubonye wasubiza amaso inyuma.

kanimba yanditse ku itariki ya: 1-02-2020  →  Musubize

Nta gihugu na kimwe cyubahiriza Uburengenzira bwa muntu.Uhereye kuli Amerika aho HRW ikorera.Ni gute wavuga ko wubahiriza uburenganzira bwa muntu mu gihe ujya muli Irak,Syria na Afghanistan ukica inzira-karengane ibihumbi?Atomic Bombs Amerika yateye mu Buyapani,zishe abantu barenga ibihumbi 300.Abakozi ba HRW,nabo bakora ibintu byinshi bibi,harimo n’ubusambanyi.Uburenganzira bwa muntu nyakuri,buzabaho igihe Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku munsi wa nyuma,igashyiraho ubwayo,ndetse igakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko bibiliya ivuga.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 28-01-2020  →  Musubize

Jye nibaza aho aba ba Human Rights bakura ayo makuru kandi badakorera ino. Ibyalibyo byose ni bamwe mu abanyarwanda bashakisha akawunga babeshya bakabandikira ibyo bababifuza kuko buzwi ko ali abanzi b’uru Rwanda n’ubuyobozi bwarwo. HWW ni igikoresho cya mpatsibihugu abo bafite gahunda yuko nta gihugu kigomba kugira amahoro kugirango kidatera imbere ejo bo bagasubira inyuma. Amahoro n’Iterambere byacu bibatera ikibazo.

Jaribu yanditse ku itariki ya: 29-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka