U Rwanda rwamaganye raporo ya Amerika ku icuruzwa ry’abantu

U Rwanda rwamaganye raporo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko ubucuruzi bw’abantu mu Rwanda bukomeje gufata indi ntera kandi Leta ikaba idafata ingamba zihamye zo guhangana n’ubwo bucuruzi.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yamaganye iyo raporo.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yamaganye iyo raporo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Nyakanga 2016, yamaganye iyi raporo n’ibiyikubiyemo, avuga ko ibivugwa ku Rwanda binyuranyije n’ukuri.

Raporo icyo gihugu cyasohoye tariki 30 Kamena 2016, ivuga ko u Rwanda rukomeje gukorerwamo ubucuruzi bw’abantu ndetse rukaba n’inzira banyuzwamo bajya gucuruzwa mu bindi bihugu.

Iyi raporo ivuga ko mu Rwanda hagaragara “ubucuruzi bw’igitsina”, bamwe mu bahungu n’abakobwa bakora akazi ko mu ngo bakoreshwa ubusambanyi bw’agahato kandi rimwe na rimwe ntibahembwe.

Ivuga kandi ko bamwe mu mpunzi z’Abarundi bahungiye mu Rwanda kuva mu mpera z’umwaka wa 2015, bagiye bashorwa mu bikorwa by’ubucuruzi bushingiye ku gitsina, bamwe bakajya gucuruzwa mu bihugu bituranye n’u Rwanda birimo na Uganda

Ambasaderi Mukantabana yamaganiye kure ibivugwa muri iyo raporo, avuga ko ishinja u Rwanda ibinyoma.

Yagize ati “Ibyo iyo raporo ivuga ku gihugu cyanjye ntaho bihuriye n’ukuri kuri mu gihugu. Ishingiye cyane ku nyungu z’udutsiko tw’abantu bafite inyungu za politiki.”

Ambasaderi Mukantabana avuga ko raporo zidasobanutse kandi zishingiye ku marangamutima zakomeje gukoreshwa n’abantu bashaka kwambika u Rwanda isura mbi birengagije ukuri nyako kuri mu gihugu.

Avuga ko Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bufatika bwo kurinda no kwita ku mibereho myiza y’impunzi z’Abarundi.

Yagize ati “Imbaraga dushyira mu kwita ku bavandimwe bacu bo mu karere basaba ubuhungiro mu bice bitandukanye by’u Rwanda zishingiye ku ndangagaciro zacu kuva kera kurusha uko zashingira kuri raporo iyo ari yose yakozwe n’amahanga.”

Yongeraho ko Leta y’u Rwanda yanashyizeho ingamba zifatika zigamije kurinda abaturage bayo icyo kibazo cy’icuruzwa ry’abantu, agasanga iyo raporo ivuga ibinyuranye n’ukuri kuri mu gihugu.

Ku bwa Ambasaderi Mukantabana, ngo ibikubiye muri iyo Raporo birabangamira imbaraga isi yashyize mu kurwanya ubwo bucuruzi, u Rwanda rukaba runabifitemo ubushake kurusha na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko rurinda abaturage barwo, by’umwihariko abagore n’abakobwa ngo badashorwa mu bucuruzi bw’abantu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati “Namaganye nivuye inyuma iyi raporo, imyanzuro yayo ndetse n’ibirego by’ibinyoma biyishyigikira.”

Iyi Raporo ishyira mu majwi ibihugu bisaga 40 byo ku migabane ya Afurika, Uburayi na Aziya. Mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika bigaragazwa n’iyo Raporo harimo Namibia, Niger, Nigeria, Senegal, Sierra Leone, Afurika y’Epfo na Sudani zombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni alias nanjye ndabona iyo raporo aro ikimyoma cyambaye ubusa kuko mu rwanda
tugira amategeko ,kandi police yacu nayo ikora neza .

maitre yanditse ku itariki ya: 1-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka