U Rwanda rwamaganye imvugo Nyandagazi ya Perezida Trump kuri Afurika

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavuze ko bibabaje kumva Umuyobozi nka Perezida Donald Trump arangwa n’imvugo nyandagazi igamije gupfobya Afurika.

Minisitiri w'bubanyi n'amahanga n'ubutwererane Louise Mushikiwabo
Minisitiri w’bubanyi n’amahanga n’ubutwererane Louise Mushikiwabo

Ibinyamakuru bitandukanye birimo Wall Street Journal, The New York Times, The Washington Post na Politico; biravuga ko Trump yatutse ibihugu bya Afurika na bimwe mu bigize Caraibe (Haiti na El Salvador), avuga ko ari ibihugu by’umwanda (Shithole Countries).

Abanyamategeko bari kumwe n’abahagarariye abimukira bava hirya no hino muri Afurika n’ahandi, babwiye ibyo binyamakuru ko basabye Trump kwemera kwakira abimukira arabyanga yongeraho n’ibitutsi.

Ibihugu bitandukanye n’abantu bakomeye muri Afurika bakaba bahise bamaganira kure ayo magambo, bavuga ko yuzuyemo agasuzuguro.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2018, Minisitiri Mushikiwabo nawe yunze mu ry’abandi bayobozi muri Afurika avuga ko amagambo ya Perezida Trump agaragaza isura ibihugu byinshi ku isi biha Afurika.

Yagize ati "Amagambo yavuze arababaje cyane kandi ntago byari bikwiye ko ava ku muyobozi nkawe. Biragaragaza isura Afurika ihabwa ku isi ariko natwe bidusigiye isomo ry’uko tugomba kutabiha amatwi ahubwo tugakora ibiduhesha ishema, bikagaragaza n’isura nyayo ya Afurika."

Amagambo ya Trump akimara gutangazwa, itsinda ry’Abahagarariye ibihugu bya Afurika muri LONI ryahise riterana igitaraganya ku itariki 12 Mutarama 2018, rifata umwanzuro usaba Perezida Donald Trump gutangaza ko yisubiyeho kandi asabye imbabazi kubera amagambo bemeza ko ari ivangura n’irondaruhu yakoresheje.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abambasaderi b’Afurika muri LONI rigira riti ”Tubabajwe bikomeye kandi turamagana ibivugwa na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ukomeje kugaragaza ivangura no gusuzugura Afurika n’abakomoka kuri uyu mugabane”.

Iri tangazo rikomeza rigira riti“Turasaba ko habaho kwisubiraho no gusaba imbabazi. Twifatanije kandi n’abaturage b’Igihugu cya Haiti ndetse n’abandi bose bakorewe ivangura nk’iryo. ”.

Aba bambasaderi basabye Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe(AU), gufatanya n’Abanyafurika bireba n’inshuti zabo muri rusange, kwamagana amagambo y’ivangura akunze gutangazwa na Perezida Trump.

Bakomeza bashimira Abanyamerika barimo n’abayobozi bamwe na bamwe muri icyo gihugu, bagaragaje ko badashyigikiye amagambo ya Perezida Donald Trump.

Aba bambasaderi bavuga ko batsimbaraye ku ndangagaciro n’amahame agenga imibanire inoze y’abatuye isi, ubudasa no kureshya kw’ibihugu byose nk’uko biri mu mahame y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe na LONI muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Very sad.We are still seen as slaves with no value.
As the minister said,it’s africa’s duty to show that it is not a shithole continent.Trump’s comments show how our leaders and ourselves are considered.Our leaders are seen as leading shithole countries.Let’s challenge them to show a different image of Africa by delivering for the majority who are not working seriously.

Guest1 yanditse ku itariki ya: 14-01-2018  →  Musubize

None se ko uyu mukuru wa Amerika ahora atukana buri gihe azahora asaba imbabazi buri gihe? Birasa naho atinyitse. Twakagombye kwerekana ko natwe dushobora kureka kubana n’umuntu utadukunda. Bahora badusuzugura nyamara bakirirwa baza muri Africa gutwara ibyo badushakaho.

A.P yanditse ku itariki ya: 14-01-2018  →  Musubize

BIRABABAJE KUMVA UMUYOBOZI NKUWO AKIRANGWA NAMACAKUBIRI

JEAN CLAUDE MUTABAZI yanditse ku itariki ya: 13-01-2018  →  Musubize

Abanyafurika bamwe bafashije America kwica KADAFI nino reka murebe ngo America iradusuzugura ninde uzamwamagana ko mwamwishe Gadafi

MH yanditse ku itariki ya: 13-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka