U Rwanda rwamaganye ibyo rushinjwa na Perezida w’u Burundi

Leta y’u Rwanda yamaganye ibyavuzwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ushinja u Rwanda guha ubufasha umutwe w’Abarwanyi b’Abarundi uvugwaho kujya kwica abaturage b’icyo gihugu.

Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye

Perezida Ndayishimiye avuga ko abagize umutwe wa Red Tabara batorezwa mu Rwanda kujya kwica abasivili mu gihugu cye.

Itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, rivuga ko uwo mutwe ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Iryo tangazo rikomeza rigira riti "U Rwanda ntaho ruhuriye mu buryo runaka n’umutwe w’abarwanyi b’Abarundi uwo ari wo wose."

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko mu rwego rw’ubufatanye bw’ibihugu byombi, Leta y’u Rwanda iherutse gushyikiriza u Burundi abarwanyi b’Abarundi bari barambutse umupaka bakaza mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.

Yolande Makolo avuga ko icyo gikorwa cyahagarariwe n’Urwego rw’Akarere k’Ibiyaga bigari rushinzwe ubugenzuzi bw’imipaka rwitwa "Expanded Joint Verification Mechanism".

Leta y’u Rwanda isaba iy’u Burundi kunyuza ibibazo mu nzira za dipolomasi, aho bishobora gukemurirwa mu buryo bwa gicuti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka