U Rwanda rwakoze iki ku buryo Isi yose iruhagurukira?-Perezida Kagame

Perezida wa Repuburika Paul Kagame avuga ko mu myaka ine ishize, Isi yose yateraniye ku Rwanda akumirwa agereranyije n’u Rwanda azi, akibaza uko ruteranirwaho n’Isi yose n’ukuntu bishoboka, akibaza n’icyo u Rwanda ruba rwakoze ngo Isi yose ihaguruke irwamagane inavuge u Rwanda.

Ni ikibazo yabajije ku mugoroba wo kuri uyu wa 04 Nyakanga 2025, ubwo yaganiraga n’abitabiriye igitaramo cyo kwibohora akabagaragariza ko Kwibuhora ari urugendo rutarangira kuko imyaka 31 ishize abagishakira u Rwanda inabi bakiriho.

Perezida wa Repuburika yabajije ati “U Rwanda rwakoze iki? Urwanira kubaho baramwamagana? Ariko niko Isi imeze baramwamagana, intambara yabaye muri Congo ntawe utayumva, ese hari umwaka wigeze ushira na rimwe tudasubiyemo ikibazo cy’Interahamwe na FDLR ziri hakurya hariya, turabeshya se turahimba? Twahwemeye se kugaragaza ko muri aka Karere harimo Ingengabitekerezo isa neza n’ibyabaye hano mu Rwanda abantu bakicwa, byaravuzwe birandikwa ariko bigera aho bikarigita bikazima.”

Perezida Kagame avuga ko yagaragarije kenshi abayobozi mu Karere bafata mikoro bagashishikariza abaturage kwica abantu, cyane cyane abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bicwa muri Congo, kandi ko ibyo ntaho bihuriye n’u Rwanda kuko si rwo rwabiteye.

Perezida wa Repuburika Paul Kagame
Perezida wa Repuburika Paul Kagame

Agira ati, “Bishoboka bite kuvuga ngo ibyo tuvuga bijyanye n’umutekano bigenda bigahinduka amabuye y’agaciro? N’uyu munsi babimenye tuzahangana nabo abaturega ko uko twirinda tunarinda Igihugu cyacu bitwaje amabuye y’agaciro, nibo biba amabuye ya Congo, abo muri ibyo bihugu bikize birirwa bivuga ubusa nibo biba”.

Avuga ko abitwaza ko Kagame navuga bazamujyana ahantu ntabyo bateze kuko ntaho bamukura, kandi ko nta n’aho bamujyana, kabone n’abo bitwaza ibihano ku bayobozi bakuru b’u Rwanda ko nabo batazi ibyo bakora.

Ibirori byo kwibohora byitabiriwe n'imbaga y'abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga batuye cyangwa bakorera mu Rwanda
Ibirori byo kwibohora byitabiriwe n’imbaga y’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga batuye cyangwa bakorera mu Rwanda

Abibeshye ku Rwanda bakubiswe inshuro u Rwanda rubaha inzira yo gusubira iwabo
Perezida Kagame kandi yavuze ko abigize abakire bagatanga amasomo ku Rwanda nta shingiro bafite kuko nta n’umwe ukwiriye kwigisha Abanyarwanda uburyo babaho, kuko ari ubucucu bucuramye ahubwo, kandi ko abatumva ubutumwa atanga bakwiye kwitegura kuzabwumva nabi cyangwa neza.

Agira ati, “Ibyabaye Isi yose irebera abacanshuro bakava mu Burayi, abandi banyafurika b’injiji bagahaguruka bakajya gufasha ubuyobozi bwica abaturage babwo, bagafasha interahamwe zamaze abantu hano, none no ngo nibo bashaka kuduha amasomo, ariko murabizi ibyo baboneye i Goma na Bukava kuko ntabwo bari baje kurwana na M23 ahubwo bari baje gutera u Rwanda ariko muzababaze uko byagenze”.

Yongeraho ati, “Uko byagenze rero ni uko twagombaga kubikora, abantu nk’abo mwabonye nyuma yo kubona ko ntacyo badukoraho, twabahaye inzira banasubira iyo baturutse. Twabahaye inzira tubaha umutekano ku buryo bagera iwabo amahoro, ariko bazaga gushira iyo bagerageza bagahatiriza. Ntabwo ari urwenya, ndababwira ko abadashaka kumva niba bafite ukundi bashaka tuzabireba. Byatubayeho rimwe kandi rimwe ni ryinshi ntibizongera ukundi.”

Kagame avuga ko n’abitwaza ko bafite imbaraga n’ubushobozi bwo gutera u Rwanda ubwoba, u Rwanda rwababwiye ko n’ubwo babikeka gutyo ruzakoresha ubushobozozi buhari kugeza aho bishoboka ariko ntihagire uruhagarara hejuru, kuko Abanyarwanda bashobora kugenda kirometero zisaga 2.000 n’amaguru barwana kandi bagakemura ibibazo byarwo.

Perezida Kagame asaba ko abadashaka gukorana n’u Rwanda barureka, n’ayo mafaranga yabo bakayajyana aho bashaka, n’uko bifuza kuyatanga, n’ubwo narwo ruyakeneye, ariko ko nta mafaranga akenewe yo koshya Abanyarwanda kandi ko ntaho ayo mafaranga yabo bazayajyana ngo akoreshwe neza kurusha uko u Rwanda ruyakoresha.

Urugamba rwo kwibohora, umurage w’abanyarwanda
Perezida Kagame avuga ko n’abatari bakavuka igihe urugendo rw’urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiye, bakuze bakajya muri iyo nzira, kandi ko ari urugendo rwatangiye rudafite aho ruzarangirira.

Agira ati, “Ibyinshi biri imbere uyu munsi impamvu yawo wibukwa ntabwo ari ukuvuga ibishya tutazi, ni ukutwibutsa byinshi tuzi, ibibi n’ibyiza n’impamvu yabyo, kugira ngo buri wese yisange mu ruhare akwiriye kuba afite kugira ngo ibyiza by’uyu munsi abe ari byo bishyirwa imbere”.

Yongeraho ati, “Impamvu mvuga inkomoko ntavuga iherezo ndasubiramo ko n’abatari bakavutse, aho bavukiye bagakura bagomba kujya mu nzira y’igikorwa nk’iki ngiki, ni nabo batuma gukomeza kuko abantu, njye nawe n’abandi twese tugira iherezo ariko ntabwo Igihugu kigira iherezo, kugira ngo rero kitagira iherezo nibyo navugaga ko n’uvutse uyu munsi aho akuriye ajya muri ya nzira bigakomeza”.

Avuga ko mu myaka 31 ishize mu Rwanda hari ubusa n’abariho batakiriho, ababishe nabo bari muri ubwo busa bw’Igihugu kuko ntabwo waba uri muzima wiha agaciro unagafite, ngo ubuze abantu nkawe ubuzima.

Agira ati, “Uyu munsi utwibutsa ngo dufite inshingano ko ibyabaye bitari bikwiriye kubaho bitazasubira kuko rimwe byabaye kuri twe ni kenshi, rimwe ni kenshi katasubira. Hari ubwo umuntu abwira abantu ntibumve kuko bagira amatwi ntibumve bakagira ubwenge ntibatekereze, kandi nta na rimwe ntabibabwira ko ibyatubayeho bitazasubira kandi si ibyo ngomba gutegera ubyumva arabyumva, utabyumva biramureba baba abari mu Rwanda cyangwa abari hanze yarwo cyangwa se batari n’Abanyarwanda”.

Abitabiriye ibirori banejejwe n'ijambo Perezida Kagame yavuze
Abitabiriye ibirori banejejwe n’ijambo Perezida Kagame yavuze

Ijambo Perezida Kagame yavuze ryanyuze imbaga y’abari aha, banyuzagamo bakamuha amashyi menshi igihe yabaga avuze ikibakora ku mutima kurushaho, cyangwa ikijyanye n’indangagaciro z’Abanyarwanda, ubudaheranwa n’ishyaka ryo gukomeza ubutwari bwaranze abitangiye igihugu.

Ibirori byaranzwe kandi byaranzwe no kwidagadura ndetse no gusabana.

Kwidagadura mu birori byo kwibohora
Kwidagadura mu birori byo kwibohora
Kwidagadura mu birori byo kwibohora
Kwidagadura mu birori byo kwibohora
Nyakubahwa First Lady Jeannette Kagame
Nyakubahwa First Lady Jeannette Kagame
Kwidagadura mu birori byo kwibohora
Kwidagadura mu birori byo kwibohora

Inkuru zijyanye na: kwibohora 31

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka