U Rwanda rwakoresheje Miliyari 52FRW mu byangombwa by’ubutaka

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka (RLMUA) kiratangaza ko kimaze gukoresha amafaranga abarirwa muri miliyoni 52 z’Amayero, ni ukuvuga abarirwa muri Miliyari 52 na Miliyoni 899 n’ibihumbi 600 mu mafarnga y’u Rwanda mu gikorwa cyo kwandika ubutaka no gutanga ibyangombwa by’ubutaka kuri bene bwo.

Minisitiri Biruta mu muhango wo gusoza umushinga wo kwandika no gutanga ibyangombwa by'ubutaka
Minisitiri Biruta mu muhango wo gusoza umushinga wo kwandika no gutanga ibyangombwa by’ubutaka

Byatangarijwe i Kigali ku wa 01 Werurwe 2019 mu muhango wo gushimira abaterankunga mu bikorwa byo kwandika no gutanga ibyangombwa by’ubutaka, baranganjwe imbere n’Ikigo cy’Ubwongereza gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (DFID), hanasozwa umushinga wo kwandika no gutanga ibyangombwa by’ubutaka “Land Tenure Regularization Programme”.

Abo baterankunga barimo ikigo cya Suwede gishinzwe iterambere mpuzamahanga (Sida), Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU) na Ambasade y’Ubuholande ndetse na DFID bakaba bazasoza ibikorwa byo gutera inkunga ibijyanye no kwandika ubutaka no gutanga ibyangombwa by’ubutaka muri uku kwezi kwa Werurwe 2019.

Kuva gahunda yo kwandika ubutaka no gutanga ibyangombwa by’ubutaka yatangira muri 2009 kugeza ubu, RLMUA itangaza ko habaruwe amasambu abarirwa mu miliyoni 12 kugeza ubu Abanyarwanda babarirwa muri Miliyoni 7 n’ibihumbi 200 bakaba bafite ibyangombwa byabo by’ubutaka.

Bamwe mu bari bitabiriye umuhango wo gusoza umushinga wo kwandika ubutaka no gutanga ibyangombwa by'ubutaka
Bamwe mu bari bitabiriye umuhango wo gusoza umushinga wo kwandika ubutaka no gutanga ibyangombwa by’ubutaka

Espérance Mukamana, Umuyobozi Mukuru wa RLMUA, agira ati “Ni igikorwa cyagiriye Abanyarwanda hafi ya bose akamaro kuko kugeza ubu hafi ya bose batunze ibyangombwa by’ubutaka bwabo.”

RLMUA ivuga ko kugeza ubu ubutaka burenga 90% bwabaruwe ba nyirabwo bagahabwa ibyangombwa mu gihe ububarirwa kuri 10% ari bwo bwari bwanditse bunafite ibyangombwa mbere y’umwaka wa 2009.

Mu byo abo baterankunga bafashije RLMUA harimo kubaka ikoranabuhanga rikusanya amakuru arebana n’iby’ubutaka ndetse n’icyo ubutaka bugenewe gukoreshwa “Land Administration and Information System (LAIS)”, guhugura abakozi bakora muri serivisi z’ubutaka kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku rw’umurenge ndetse no gutanga ibikorwa remezo bijyanye na serivisi z’ubutaka nk’inyubako na moto zifasha abakora muri iyo serivisi.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Vincent Biruta, yashimiye abaterankunga bafashije mu bikorwa byo kwandika no gutanga ibyangombwa by’ubutaka, avuga ko kuba Abanyarwanda batari bafite ibyangombwa by’ubutaka bwabo byagiraga ingaruka ku iterambere ry’igihugu kandi bikanateza amakimbirane mu miryango.

Yagize ati “Ibibazo byinshi abantu bakemuraga byabaga byiganjemo iby’amakimbirane ashingiye ku butaka, cyane cyane imbibi n’imirage.”

Minisitiri Biruta ariko yavuze ko igisumba ibindi ari ukuntu gutanga ibyangombwa by’ubutaka byahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda, cyane ko byongeye uburenganzira bw’umugore ku mutungo aho “umugabo n’umugore usanga banganya uburenganzira ku butaka bwabo 50% kuri 50%.”

Nubwo umushinga wo kwandika ubutaka no gutanga ibyangombwa kuri ba nyirabwo uri ku musozo ariko, RLMUA yizeza Abanyarwanda bacikanwe ku mpamvu zitandukanye ko izakomeza gufasha abagifite ibibazo byo kwandikisha ubutaka bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka