U Rwanda rwakiriye neza irekurwa ry’Abanyarwanda bari bafungiye muri Uganda
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko Leta y’u Rwanda yakiriye neza irekurwa ry’Abanyarwanda 13 bari bafungiye muri Uganda ku buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse n’iyoherezwa mu Rwanda ry’abandi Banyarwanda babiri bakekwaho kuba mu bagabye igitero mu Kinigi mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2019.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane kuri uyu wa gatatu 19 Gashyantare 2020, riravuga ko Leta y’u Rwanda yibutsa ko yahagaritse gukurikirana mu butabera Abagande 17, ikanarekura abandi batatu barangije igihano cyabo, bose uko ari 20 bakaba baroherejwe muri Uganda.
Leta y’u Rwanda kandi yasobanuye ko hari ibintu by’ingenzi byari byaganiriweho mu biganiro byahuje intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda (Ad Hoc), biheruka kubera i Kigali kuwa 15 Gashyantare 2020, bikubiye mu nyandiko mvugo no 0692, byagombaga kuba byabonewe ibisubizo tariki ya 20 Gashyantare 2020.

Muri ibyo, harimo kugenzura ibikorwa by’imikwabu no gukusanya ubushobozi bikorwa n’abitwa Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya, Dr. Rukundo Rugali, Emerithe Gahongayire na Emmanuel Mutarambirwa, bose bari mu buyobozi bw’ishyaka rya RNC, binyuze mu muryango utari uwa Leta witwa ‘Self-Worth Initiative’.
Harimo kandi gukurikirana ingendo z’uwitwa Charlotte Mukankusi zijya muri Uganda, cyane cyane izakozwe mu kwezi kwa Mutarama 2020, no gukuraho urupapuro rwe rw’inzira rwa Uganda (Passport), rufite nomero A000199979.

Harimo no gukurikirana bamwe mu bagize umutwe wa RUD-Urunana bagize uruhare mu gitero cyagabwe mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze mu kwezi k’Ukwakira 2019.
Muri izi ngingo eshatu, Leta y’u Rwanda yavuze ko iyi yo gukurikirana abarwanyi ba RUD-Urunana, ari yo yubahirijwe igice, kuko babiri gusa ari bo boherejwe mu Rwanda.

Mugwaneza Eric na Capt. Nshimiye bakunda kwita Gavana, ari na we wari uyoboye icyo gitero ku bufasha n’umwe mu bayobozi bakuru muri Uganda, bo ntibafashwe ngo boherezwe mu Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibi Uganda yakoze, bigira uruhare mu guhagarika ubufasha ubwo ari bwo bwose iha abarwanya Leta y’u Rwanda n’imitwe y’iterabwoba, kandi igakomeza gukurikirana imitwe ikorera muri Uganda n’abayobozi bo muri iki gihugu bayitera inkunga.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yatangaje ko yiteguye gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Luanda.
Inkuru zijyanye na: Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda
- Perezida Kagame na Museveni baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi
- Perezida Kagame yageze muri Uganda
- Uganda: Gen Muhoozi yashimiye abitabiriye ibirori by’isabukuru ye y’amavuko (Amafoto)
- Perezida Kagame yagabiye inka z’Inyambo Gen Muhoozi
- Gen. Muhoozi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
- Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Gen. Muhoozi Kainerugaba
- Gen. Muhoozi Kainerugaba yagarutse mu Rwanda
- Umuyobozi wa Kisoro muri Uganda na we ngo yari akumbuye gutemberera mu Rwanda
- Umupaka wa Cyanika wafunguwe: Dore ibisabwa ushaka kwambuka
- Umupaka ntushobora gufungurwa ibyatumye ufungwa bitabanje gukemurwa – Perezida Kagame
- Abaha serivisi abagenda mu muhanda Kigali-Gatuna-Kampala ngo bagiye kongera kubona inyungu
- Abaturage bishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna
- Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe
- Abanyarwanda bifuza kujya muri Uganda barasabwa gushishoza
- Ibicuruzwa by’u Rwanda byiteguye guhatana ku isoko rimwe n’ibya Uganda umupaka nufungurwa?
- Imiryango ya Afurika yunze Ubumwe na EAC yishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna
- Abanyarwanda 58 bari bafungiye muri Uganda n’Umurundi umwe barekuwe
- Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ugiye kongera gufungurwa
- Uganda: Gen Kandiho yakuwe ku buyobozi bw’ubutasi (CMI)
- Perezida Kagame na Gen. Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro bitanga icyizere
Ohereza igitekerezo
|