U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi zivuye muri Libya

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatandatu cy’impunzi 133 zivuye mu gihugu cya Libya. Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yemeje ko zageze mu Rwanda mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021.

MINEMA ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko impunzi zageze mu Rwanda zigomba gupimwa COVID-19, bamara kubona ibisubizo bakazasanga abandi baje mbere bari mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera.

Isobanura ko impunzi zitegereza ibisubizo bya COVID-19 zicumbikiwe muri hoteli zabugenewe mu gihe bategereje ibisubizo kugira ngo bashobore guhuzwa n’abandi mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Impunzi zageze mu Rwanda, zakiriwe n’itsinda ry’abakozi ba Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi ndetse n’ab’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ku kibuga cy’Indege i Kanombe.

Impunzi z’abimukira zikurwa mu gihugu cya Libya zikazanwa mu Rwanda zicumbikirwa mu nkambi ya Gashora mu Karere ka Bugesera aho bamwe bakomereza mu bihugu byemera kubakira.

Icyiciro cya mbere cy’impunzi 66 zivuye muri Libya zageze mu Rwanda mu kwezi kwa Nzeri 2019, barimo abana badafite ababyeyi babo, abagore n’abandi bababaye kurusha abandi.

U Rwanda ni cyo gihugu cyafashe iya mbere mu kugaragaza ubushake mu kwakira aba bimukira bari babayeho nabi nyuma yo kubura inzira ibajyana i Burayi.

Ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku mpunzi muri 2019 ryagaragaje ko abimukira babarirwa mu bihumbi bibiri bakeneye gutabarwa aho bafungiye mu mijyi itandukanye y’igihugu cya Libya, harimo Tripoli yari ifite ibigo bifungiwemo abimukira b’abirabura bo muri Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IMPUNZI hafi ya zose zo ku isi,zahunze kubera Intambara zibera mu bihugu by’Abaslamu:Libya,Syria,Yemen,Afghanistan,Somalia,etc…Ni ryali Ubuhunzi buzavaho burundu?Ku munsi w’Imperuka wegereje,Imana izakura mu isi abantu bose barwana,hamwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza (abajura,abarya Ruswa,abasambanyi,abakora amanyanga,abikubira imitungo,etc…).Hanyuma Imana ishyireho ubutegetsi bwayo nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Nguwo umuti rukumbi w’Ubuhunzi n’ibindi bibazo byose isi ifite.Urupfu n’Indwara bizavaho nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.Niba ushaka kuzaba muli iyo Paradizo,haguruka ushake Imana cyane,ubifatanye n’akazi gasanzwe.Gukuba na zero ubuhanuzi bwa bible,ukibera mu by’isi gusa,nabyo bizabuza paradizo abantu nyamwinshi,ndetse barimbuke kuli uwo munsi “uteye ubwoba cyane” nkuko Yoweli 2,umurongo wa 3 havuga.

nzaramba yanditse ku itariki ya: 16-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka