U Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya ihohoterwa ry’abagore n’abakobwa

Abahagaririye inzego z’umutekano baturutse mu bihugu 15 byo ku mugabane w’Afurika bari mu Rwanda aho bitabiriye inama y’iminsi ibiri ku bijyanye no kurwanya ihohoterrwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Ku ruhande rw’u Rwanda iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano ndetse na minisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, ari nawe wari umushyitsi mukuru.

Iyi nama ibaye mu gihe isi yose iri mu gikorwa cy’ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa kizamara iminsi 16.

Mussa Fazil yagize ati: “Gutegura iyi nama mu gihe cy’iminsi 16 y’ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore kwari ukugira ngo tubashe kwerekana imbaraga inzego z’umutekano zose hamwe zikoresha mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.”

Mu bihugu byitabiriye iyi nama, harimo ibihugu 13 kugeza ubu byamaze gushyira umukono ku masezerano ya Kigali (Kigali Declaration) ajyanye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, hakiyongeraho n’ibindi bihugu byatumiwe muri iyi nama kugira ngo byirebere aho gushyira mu bikorwa amaserazano ya Kigali bigeze.

Abanyarwanda bari kurushaho gusobanukirwa n’ihohoterwa rikorerwa abagore

Umuhuzabikorwa w’ubunyamabanga bw’inama y’amasezerano ya Kigali,CFP Damas Gatare, yatangaje ko Abanyarwanda bagenda barushaho gusobanukirwa n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa; ibi ngo bigaragarira mu mibare y’abaza gutanga amakuru ku ihohoterwa igenda yiyongera.

Gatare yagize ati “Imibare igaragaza ko icyaha kigikorwa ndetse n’amakuru tubona nka polisi agenda yiyongera. Ni ukuvuga ngo abantu benshi bamaze kumenya ko icyo cyaha ari kibi. Ibirego bigenda byiyongera ariko bitavuze ngo icyaha kirimo kwiyongera.”

Ni ku nshuro ya 3 iyi nama ibereye i Kigali. Biteganyijwe ko muri iyi nama bazahitamo igihugu kigomba kwakira inama nk’iyi izakurikiraho.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka