U Rwanda rwakiriye inama itegura imyitozo y’Ingabo z’ibihugu bya EAC

Abayobozi b’Ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bateraniye i Kigali mu Rwanda mu nama y’iminsi itatu, igamije gutegura imyitozo ya 13 izwi nka EAC Command Post (CPX) ‘USHIRIKIANO IMARA 2023’.

Ubwo yafunguraga iyi nama mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF, Maj Gen Andrew Kagame, Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara, yongeye gushimangira ko u Rwanda rwiteguye kwakira imyitozo ya 13 ya Ushirikiano Imara 2023, iteganijwe muri Kamena uyu mwaka.

Yagize ati “Mu izina ry’Ingabo z’u Rwanda na Repubulika y’u Rwanda nk’igihugu cyakiriye imyitozo, ndabizeza ubufatanye bwuzuye cyane kugira ngo imyitozo izagende neza mu 2023”.

Colonel William RUSODOKA waje uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa EAC, yavuze ko intego rusange y’imyitozo y’Ingabo z’ibihugu bya EAC ari ukuzamura imiterere n’imikoranire hagati y’izo Ngabo, abapolisi, abasivili n’abandi bafatanyabikorwa mu gukemura ibibazo bigoye by’umutekano.

Imyitozo ikorwa hashingiwe ku ngingo ya 2 y’amasezerano y’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, yerekeye ubufatanye mu by’Ingabo ndetse na gahunda yerekeranye n’ibikorwa by’Ingabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byumwihariko turashimira ubuyobozi bwacu mu kutubera imboni udushakira umutekano mukomeze iyo nzira twibakire afurika

Kwizera jules yanditse ku itariki ya: 19-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka