U Rwanda rwakiriye impunzi 150 ziturutse muri Libya

Mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023, u Rwanda rwakiriye abimukira 150 baturutse muri Libya.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi dukesha iyi nkuru ku rubuga rwayo rwa Twitter, ivuga ko iki ari icyiciro cya 13 cy’abasaba ubuhungiro bavuye muri Libya bagera ku 150.

Iyi Minisiteri ikomeza ivuga ko abageze mu Rwanda harimo 75 baturutse muri Eritrea, 49 bo muri Sudani, barindwi bo muri Somalia, 15 bo muri Ethiopia ndetse na bane bo muri Sudani y’Epfo.

Uko ari 150 bahise bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu Bugesera, ndetse ikaba icumbikiye abandi bimukira.

Iyi nkambi kandi icumbikiye abandi barenga 500, mu gihe bategereje ko babona ibindi bihugu bibakira.

Mu impunzi zigera kuri 1500 zanyuze mu nkambi ya Gashora, 900 nibo bamaze kubona ibihugu bibakira.

Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi n’abandi bafatanyabikorwa, muri 2019, nibwo bashyizeho gahunda yo gufasha abimukira bari babayeho nabi mu nkambi zitandukanye muri Libya, bategereje kugera i Burayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka