U Rwanda rwakiriye abimukira 169 baturutse muri Libya
U Rwanda rwakiriye abimukira n’abasaba ubuhungiro 169 baturutse muri Libya bakomoka mu bihugu bitandukanye birimo Eritrea, Sudani, Ethiopia, Somalia na Sudani y’Epfo.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko aba bimukira baraye bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 16 Ugushyingo 2023.
Iyi Minisiteri kandi yakomeje ishimangira ko u Rwanda rukomeje kwiyemeza gutanga ubuhungiro n’ubufasha kubantu bari mu kaga.
MINEMA yatangaje ibi nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga mu Bwongereza ku wa Gatatu rwatangaje ko gahunda ya Leta y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda itubahirije Amategeko.
Uru rukiko rwanzuye ko u Rwanda atari igihugu gitekanye ku bimukira, ko ndetse mu gihe baba barwoherejwemo bashobora gusubizwa aho baturutse, ndetse ko atari igihugu gifite amanota meza mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Aba bimukira bakiriwe basanga abandi bagera 150 bageze mu Rwanda muri Werurwe 2023. Bose bakaba bahita boherezwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora icumbikiye abandi bimukira basaba ubuhungiro baturutse muri Libya.

Mu 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi n’abandi bafatanyabikorwa, bashyizeho gahunda yo gufasha abimukira bari babayeho nabi mu nkambi zitandukanye muri Libya, bategereje kugera I Burayi.
Ohereza igitekerezo
|